BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Dec 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Utuntu n'utundi > Umugore byavuzwe ko abana n’abagabo babiri “avuga ko yakinishijwe filime”

Umugore byavuzwe ko abana n’abagabo babiri “avuga ko yakinishijwe filime”

admin
Last updated: October 18, 2022 9:59 am
admin
Share
SHARE

Umugore wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Teritwari ya Kabare mu rusisiro rwitwa Mudaka, yamaganye inkuru imuvugwaho ko abana n’abagabo babiri mu nzu imwe nk’umugore wabo, avuga ko amashusho yafashwe yabeshywe ko bari gukina filime azishyurwa 3000$.

Inkuru y’aba bantu yatunguye abantu benshi bavuga ko ari amahano (Photo: Afrimax Francais-Video)

Ni inkuru yasakaye ku wa 07 Ukwakira 2022 aho yashyizwe ku rubuga rwa Afrimax rw’igifaransa iza no gushyirwa mu zindi ndimi zirimo Ikinyarwanda, igaruka ku rukundo rw’umugore ubana n’abagabo babiri kandi ntibitere ikibazo.

Muri iyo nkuru Gisèle Mushobe avuga ko yashakanye na Remi Murula babyarana abana babiri. Ibintu byaje kubakomerera, bituma Murula asiga umugore we n’abana ajya gushakira ahandi.

Uyu mugore ngo yamaze imyaka itatu yibana atazi n’agakuru k’umugabo we, nyuma umusore witwa Albert Jarlace amusaba ko babana ntiyazuyaza.

Iyo nkuru ikomeza ivuga ko hashize hafi umwaka abana n’umugabo wa kabiri, umwe wa mbere yaje kugaruka asanga yarorongowe n’undi mugabo, bibanza gutera intonganya ariko nyuma biyemeza kubana bombi.

Aba bagabo bavuze ko iyo bageze igihe cyo gutera akabariro buri umwe aharira undi, yasoza undi na we agatangira.

Murula yagize ati “Iyo bigeze mu bihe byo gutera akabariro, umwe muri twe aharira undi. Umuryango wanjye uzi ukuri kandi wangiriye inama yo gutuza kuko nataye umugore wanjye.”

Ababonye iyo nkuru bose batangajwe n’uburyo umugore umwe abana n’abagabo babiri mu nzu imwe bagakora amabanga y’abubatse bari ku buriri bumwe.

Abo basore babiri bagaragazaga ko batewe ishema no kuba basangira umugore umwe ko nta pfunwe, yewe nta n’intonganya bibatera.

 

Ngo yari filime bemerewe amadorali nyuma ntibayahabwa…..

Nyuma y’uko iyi nkuru isakaye ku Isi hose mu gihe gito, Ikinyamakuru CHECKCONGO.NET cyo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyasuye abaturage bo mu gace yafatiwemo, maze umugore witwa Gisèle Mushobe avuga ko ari ibiri muri iriya video ari ibihimbano, ko amashusho bafashe bamubwiye ko ari gukina filime isanzwe.

Avuga ko abanditsi b’iyo filime bamubwiye ibyo agomba gukina, n’uko agomba kwitwara imbere ya camera maze agahabwa ayo madorali ndetse akanubakirwa inzu.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko atabana n’umugabo kandi ko abavugwa muri iriya nkuru batigeze na rimwe babana, ngo ni abasore bo muri ako gace, na bo bari bemerewe guhabwa amafaranga.

Gisèle Mushobe yabwiye CHECKCONGO.NET dukesha iyi nkuru ko ibyo yakorewe ari ihohoterwa agasaba abayobozi kumufasha kubona uburenganzira bwe.

Yagize ati “Banyemeje gutanga ubuhamya bambwiye isezerano ry’amadorari 3000$, sinatindiganyije kwitabira gufata amashusho. Ndasaba ubuyobozi kumfasha kugarura uburenganzira bwanjye.”

Uwitwa Albert Jarlace na we ugaragara muri ayo mashusho avuga ko ari umwe mu bagabo ba Gisèle, yavuze ko akiri ingaragu ko yari yemerewe amafaranga ngo akine avuga ko ari umwe mu bagabo ba Gisèle bikarangira ayo mafaranga atayahawe.

Ati “Mfite imyaka 22, kandi yari firime, badusezeranije amafaranga ariko ntayo baduhaye. Ndi umuseribateri kandi nta mwana mfite.”

https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2022/10/WhatsApp-Video-2022-10-17-at-12.56.40.mp4

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko itsinda ry’abafashe amashusho ryaje ryitwaje ibikoresho byo muri Sinema babwira abaturage ko ari filime bari gukina kandi izakundwa kw’Isi hose.

Passy Mushobe mukuru wa Gisele Mushobe avuga ko amashusho yafatiwe mu nzu y’umuryango wabo kandi ko bariya basore bakiri abasiribateri.

Ati “N’imyenda bahinduranyaga kugira ngo bakine muri filime ni iya musaza wacu witwa Jonas.”

Biringane Chisuki Pierre umuyobozi mu nzego z’ibanze muri ako gace avuga ko ibyakozwe bigamije guharabika imigenzo gakondo y’ubwoko bwabo bw’Abashi ko bamaze gutegura ikirego.

Ati “Kubera ko iyi videwo yatunganyijwe kandi ikayoborwa n’abanditsi bayo yatesheje agaciro abakobwa n’abahungu bo ku butaka bwa Kabale, twe abayobozi muri aka Karere twafashe icyemezo cyo gutangiza ikirego ku banditsi b’iyi filime.”

Avuga ko abafashe ariya mashusho ubwo bazaga muri ako gace bagaragaje ko bari gukina filime izahindurira ubuzima abayikinnyemo ariko byaje kurangira ibaye inkuru yabangirije ejo hazaza habo.

 

Afrimax na yo ifite uko ibibona…

Aimable Rwandarushya nyiri Afrimax yabwiye UMUSEKE ko bizeye cyane ibyo Umunyamakuru wabo yabahaye.

Ati “Kuko si yo nkuru ya mbere yaba akoze y’ukuri iyi congocheck ikavuga ko atari yo nyuma bakaza gusanga ari byo. Bimaze kubaho inshuro zirenze eshatu, bashobora kuba bafitanye ibindi bibazo.”

Yavuze ko akenshi ngo bagenda bakabwira abantu ngo bavuge ko babemereye amafaranga.

Ati “Akenshi usanga ba “Fact-Checkers” (abanyomoza) bakora amakosa kubera amafaranga babemerera iyo bakoze umubare w’inkuru runaka, iyo bashaka kuzuzuza rero bakora amakosa ariko turaza kubereka ko bibeshye nk’uko bisanzwe.”

Yavuze ko umunyamakuru wabahaye iriya nkuru, hari ibimenyetso bindi afite.

Gisele Mushobe wagaragaye mu nkuru ya Afrimax avuga ko abana n’abagabo babiri hamwe na Biringane Chisuki Pierre (Photo:Congocheck.net)
Ahafatiwe amashusho y’inkuru yavugaga iby’urukundo rwa Gisele

IVOMO: CONGOCHECK.NET

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Utuntu n'utundi

Kenya: Umugabo yataye umugeni mu birori by’ubukwe bwabo ariruka

2 Min Read
Utuntu n'utundi

Abana bararwaye rubura gica nyuma yo kurya ibiryo ku ishuri byabonetsemo inzoka yapfuye

2 Min Read
Utuntu n'utundi

KENYA : Umupasiteri yakomerekeje abagore babiri arimo kubakuramo amadayimoni.

3 Min Read
Utuntu n'utundi

Brazili : Inka yishe umugabo washatse kuyifata ku ngufu.

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?