BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Umugabo yarashwe azira kwishimira ko Iran yatsinzwe na Amerika

Umugabo yarashwe azira kwishimira ko Iran yatsinzwe na Amerika

admin
Last updated: November 30, 2022 8:41 pm
admin
Share
SHARE

Umunya-Iran, Mehran Samak w’imyaka 27 yarashwe n’inzego z’umutekano muri iki gihugu, nyuma yo kuzenguruka umujyi avuza amahoni y’imodoka ye yishimira ko Iran isezerewe mu mikino y’igikombe cy’Isi.

Mehran Samak yarashwe nyuma yo kwishimira ko Iran isezerewe mu gikombe cy’Isi

Nk’uko byatangajwe na bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Iran, uyu mugabo yarashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’uko Iran yari imaze gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igitego 1-0 ndetse bagahita basezererwa mu gikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar batarenze amatsinda.

Ni umukino warimo ishyaka ku mpande zombi, dore ko uretse kuba yari ruhago, Iran na Amerika basanzwe ari ibihugu bitajya imbizi.

Uyu mugabo wo mu Majyaruguru ya Iran, mu gace ka Bandar Anzali, ubwo umukino warangiraga yahise atangira kugenda avuza amahoni y’imodoka yishimira ko Iran isezerewe, ibintu byamukurijemo kuraswa agapfa.

Gusa inzego z’umutekano zahakanye ko zitigeze zirasa uyu mugabo n’undi uwo ari wese.

Amashusho yafatiwe muri imwe mu mijyi ya Iran, yagaragazaga abaturage benshi babyina mu mihanda, ni mu gihe bamwe banze gushyigikira ikipe yabo, bavuga ko kwaba ari ugushyigikira Leta igendera ku mahame ya Kisilamu.

Ubuyobozi bwa Iran bwo bushinja itangazamakuru gushyira igitutu ku bakinnyi babo, ibintu bavuga ko aribyo byatumye batakaza umukino bakinnye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa bamwe nabo barashinja abayobozi kuba aribo bashyize igitutu kuri abo bakinnyi.

Gusa abakinnyi ba Iran banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu ku mukino batsinzwemo n’u Bwongereza ibitego 6-2.

Muri Iran abaturage batari bake bakaba biraye mu mihanda bigaragambya bamagana ubuyobozi bwabo, ni mu gihe kandi basaba ko umugore n’umukobwa bahabwa ukwishyira ukizana, dore ko hari ibintu batemerewe birimo no kuba bagenda batahishe amasura yabo ibizwi nko kwitandira.

Ubwo Iran yari imaze gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hanze ya sitade ya Al Thumama muri Qatar, abatashyigikiye leta bagaragaye bafite ibendera rya Iran ndetse bavugiriza induru umugabo wari wambaye umwenda wanditseho ko abagore bagomba kwishyira bakizana. Gusa hari n’abandi nabo basabaga ko umugore ahabwa uburenganzira bwe.

Abanya-Iran barasaba ko umugore ahabwa ukwishyira akizana
Abakinnyi ba Iran banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu ku mukino bakinnye n’u Bwongereza

Ivomo: BBC

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Nzabandora says:
    December 2, 2022 at 1:08 pm

    Ariko ye! Ariko muzajya mwishinga Media z’abo mu burengerazuba bw’isi zikwiza inkuru z’ibihuha zigamije kwangisha cg kugaragaza isura mbi y’abo batavuga rumwe? Iyi nkuru murumva koko imaze iki uretse kwerekana isura mbi ya Iran? Ntaho itaniye na zimwe zajyaga zivugwa ngo Kim Jong Un yarashishije abantu za Missile, Ngo yategeje abantu imbwa ze zirabarya zirabica, … Kandi byagaragaraye ko baba bamubeshyera gusa ngo bamwangishe isi kuko hari abo bakunze kugenda bavuga ngo yishe nyuma bikagaragara ko bariho ari nta n’ikibazo bafite! Uyu niba yanarashwe ushobora gusanga atari iki yazize!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
Mu mahanga

Leta ya Uganda yaburiye abagabo bapimisha ADN abana babo

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ramaphosa yahagaritse Minisitiri ukekwaho gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi

2 Min Read
Mu mahanga

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?