BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umugabo w’i Rusizi inyama yamuhejeje umwuka

Umugabo w’i Rusizi inyama yamuhejeje umwuka

admin
Last updated: December 29, 2022 8:08 am
admin
Share
SHARE

Umugabo witwa Sibobugingo Athanase wari ucumbitse mu Mudugudu wa Giheke,Akagari ka Wimana mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi yamize inyama imuheza umwuka iramuhitana.

Ibi byabaye ku wa 28 Ukuboza 2022 ubwo uyu mugabo yageraga mu rugo agasanga mugenzi we atetse inyama akuramo imwe arayirya imuhagama mu muhogo.

Iyo nyama yamuhejeje umwuka guhumeka biba ingorabahizi, yihutanwa ku Kigo Nderabuzima, ahageze ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Hategekimana Claver yahamirije UMUSEKE urupfu rwa Sibobugingo Athanase.

Yagize ati ” Ayo makuru niyo, byabaye ahagana saa moya z’umugoroba, bibera mu Mudugudu wa Giheke mu Kagari ka Wimana, yajyanwe ku bitaro bya Gihundwe, yapfuye kuriya ntabwo twahita tumushyingura.”

Umurambo wa Nyakwigendera wari umukozi w’ikigo cya WASAC uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe mu gihe bategereje gushyingura.

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • bwahika says:
    December 29, 2022 at 12:20 pm

    Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.

    Reply
  • NDUWIMANA.Cyriaque says:
    December 29, 2022 at 8:33 pm

    Ndahojeje.umuryang.wiwe.wihangane.ntakundi.urupfu.turagendana

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?