BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umugabo wari umaze imyaka 50 atoga yapfuye

Umugabo wari umaze imyaka 50 atoga yapfuye

admin
Last updated: October 26, 2022 2:02 am
admin
Share
SHARE

Umugabo wo muri Iran, Amou Haji nyuma yo kumara imyaka irenga 50 atikoza amazi cyangwa isabune atinya ko arwara yapfuye afite imyaka 94.

Amou Haji nyuma yo kumara imyaka irenga 50 atikoza amazi cyangwa isabune atinya ko arwara yapfuye afite imyaka 94

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, nibwo inkuru yabaye kimomo maze biba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru ko umugabo ufatwa nk’umunyamwanda kurusha abandi ku isi yapfuye tariki 23 Ukwakira, 2022.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru binyuranye birimo ibiro ntaramakuru byo muri Iran, Amou Haji yari amaze igice cy’ikinyejana kirenga yararahiye ko atazikozaho amazi cyangwa isabune atinya ko yarwara, gusa ngo hashize amezi make ahatiwe koga.

Uyu mugabo wo mu majyepfo y’intara ya Fars, abaturanyi be bavuga ko hari abagerageje kumwuhagira ariko agakomeza kwinangira, gusa ngo yaje gushyirwaho igitutu birangira bamwuhagiye, hadaciye kabiri amaze gukaraba yaje guhita arwara nk’uko yabitinyaga maze birangira apfuye.

Mu 2014 mu kiganiro Amou Haji yahaye ikinyamakuru Tehran Times, yahishuye ko ari umukunzi w’akadasohoka w’inyama z’ikinyogote, ubuzima bwe kenshi ngo yabumaraga mu butaka aho yari yariyubakiye akazu mu giturage cya Dejgah.

Ibiryo bye ahanini byari inyama zokeje, agakunda gutuma itabi.

Mu bintu byamubangamiraga cyane mu buzima bwe kwari ukumuha amazi meza yo kunywa, ndetse no gushaka kumwuhagira.

Urupfu rw’uyu mugabo rukaba rwatangaje abantu batari bake hirya no hino ku isi, dore ko ajya gutura aha wenyine yari ahunze abantu bashaka kumukarabya amazi, ibintu yari yaraciye ukubiri na byo.

Yari yarahisemo kutazongera koga

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • Nsabimana says:
    October 26, 2022 at 10:31 am

    Imana imamwakire mubayo ariko azize abamwogeje atabyemera babahane umuntu mukuru yari yarababujije yari azi impamvu

    Reply
  • Nsabimana says:
    October 26, 2022 at 10:31 am

    Imana imamwakire mubayo ariko azize abamwogeje atabyemera babahane umuntu mukuru yari yarababujije yari azi impamvu

    Reply
  • Anonymous says:
    October 26, 2022 at 3:27 pm

    Kutoga se abandi boga wavuga ko ushaka kugera ku ki, mwe kurengera umwanda

    Reply
  • Anonymous says:
    October 26, 2022 at 3:27 pm

    Kutoga se abandi boga wavuga ko ushaka kugera ku ki, mwe kurengera umwanda

    Reply
  • Misago says:
    October 26, 2022 at 7:14 pm

    Niyihangane

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?