BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Umugabo akurikiranweho kwica umwana we w’imyaka 11

Umugabo akurikiranweho kwica umwana we w’imyaka 11

sam
Last updated: May 14, 2025 6:21 am
sam
Share
SHARE

Umugabo w’imyaka 32 wo mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka 11, aho yamujyanye kumwicira mu Karere ka Huye, agaca umutwe umurambo, ndetse akanawutwika.

Kuva tariki 05/05/2025, Ubuyobozi bw’ishuri rya G.S Hanika riri mu murenge wa Busasamana, bwatangiye gusakaza ku mbuga nkoranyambaga itangazo ririmo amagambo yo kurangisha “ umwana witwa Gisubizo Goopter, iwabo batuye mu mudugudu wa Mugandamure A, mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza,

Uyu mwana afite imyaka 11, yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, yabuze avuye kwiga nimugoroba, yari yambaye imyenda y’ishuri na boda boda z’ubururu.

Umuyobozi wa G.S Hanika Munyaneza Oswald yavuze ko ririya tangazo ryasohotse ubwo umwana yari amaze iminsi ataza kwiga, maze  nyina na nyirakuru bajya kubaza ku ishuri umwana wabo, nyuma bajya gutanga ikirego kuri RIB, na yo ibarangira kujya kureba mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUB i Huye, babonayo umurambo w’umwana wabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi Nkubana Vianney yatangaje ko umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu ishyamba riri mu mudugudu wa Kinazi, mu kagari ka Gatovu mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye hahana imbibi n’akarere ka Nyanza.

Inzego zatangiye iperereza maze hafungwa se w’uriya mwana.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE yatangaje ko se wa nyakwigendera afite imyaka 32 yafatiwe mu mudugudu wa Murambi, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho cyo kwica umwana we witwa Gisubizo w’imyaka 11.

Amakuru avuga ko impamvu ikekwa yaba yamuteye kumwica ngo ni uko nyina w’uriya mwana mu bihe bitandukanye yajyaga kwaka iposho (ibyo kurya) yitwaje umwana, ndetse n’umwana.

Uriya mugabo ukekwaho biriya ntiyabanaga n’uriya mwana we ahubwo yari afite undi mugore (mukase wa nyakwigendera).

Ntitwamenye aho uyu mugabo ukekwaho kwica umwana we afungiye, Polisi ivuga ko bikiri mu iperereza riri gukorwa.

Polisi iburira umuntu wese wumva ko yavutsa undi ubuzima bwe kubireka, kuko nuzabigerageza bitazamugwa amahoro ahubwo Polisi izamufata, amategeko agakurikizwa.

 

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

 U Bufaransa bwahagaritse iperereza bwakoraga kuri Agathe Kanziga

4 Min Read
Ubutabera

Ubushinjacyaha bwasabiye Fatakumavuta guhanishwaa igifungo cy’imyaka icyenda

2 Min Read
Ubutabera

DRC: Umusirikare warasiye mu rusengero abantu batatu  barimo ‘umwana w’amezi 4’ yagejejwe imbere y’ubutabera.

2 Min Read
Ubutabera

Urukiko rwategetse ko Ntazinda Erasme wayoboye Nyanza afungurwa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?