BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Nov 16, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Umufasha wa Tshisekedi yatuwe agahinda n’abagore b’Abanyamulenge

Umufasha wa Tshisekedi yatuwe agahinda n’abagore b’Abanyamulenge

admin
Last updated: January 8, 2023 11:48 am
admin
Share
SHARE

Abagore b’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu gace ka Minembwe basabye umufasha wa Perezida wa RD Congo, Denise Nyakeru kubakiza akarengane n’intambara zikomeje guhitana ubuzima bwa bene wabo no kubagira abapfakazi.

Hashize igihe abanyamulenge basaba ko ubwicanyi bakorerwa muri RDC buhagarara

Ku wa 6 Mutarama 2023, Abagore bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu gace ka Minembwe mu ibaruwa yuzuye agahinda babwiye umugore wa Perezida Tshisekedi ko barambiwe ivangura n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa ubwoko bwabo.

Iyi baruwa ya “La Voix de la Femme de Minembwe” igamije kwamagana itsembabwoko ryibasiye Abanyamulenge muri Minembwe

Bavuga ko baheranywe n’agahinda kubera amarira ahora ashoka ku matama yabo bagasaba by’umwihariko gukizwa Brigade ya 12 mu ngabo za FARDC ikorera mu Minembwe.

Bashinja Brigade ya 12 iyoborwa na Col Alexis Rugabisha kugaba ibitero bihitana inzirakarengane, gusahura no gutwika amazu y’Abanyamulenge.

Uyu Col Rugabisha ashinjwa kugira uruhare mw’itotezwa rikomeje gukorerwa Abanyamulenge bo mu Minembwe rikozwe n’ingabo ayoboye n’inyeshyamba ateza ubwoko akomokamo.

Babwiye umugore wa Perezida Tshisekedi kandi ko bicwa buri munsi na Mai Mai Yakutumba, Biloze Bishambuke n’umutwe wa Red Tabara ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi.

Basabye Denise Nyakeru kuba nka Esiteri uvugwa muri Bibiliya akagira uruhare mu kumvisha Perezida Tshisekedi gutanga itegeko mu masaha 48 rihagarika ubwicanyi Col Rugabisha n’abasirikare be bagiramo uruhare mu Minembwe.

Nk’umugore mugenzi wabo, bamusabye kwishyira mu mwanya wabo maze akagira uruhare mu gucyemura ibibazo by’akarengane n’ubwicanyi bumaze imyaka bukorerwa Abanyamulenge.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • Rebero Jeremy says:
    January 8, 2023 at 7:29 pm

    Abanyamulenge – cyane cyane urubyiruko – bakwiye kurenganurwa. Abenshi barakoreshejwe, ntibazi ibyo barimo! Gusa ntabwo bizoroha kwumvikanisha ikibazo cyabo mu gihe batitandukanya n’imitwe ibiyitirira nka za Twirwaneho, Makanika n’ibindi. Iyo mitwe yica abaturage b’andi moko. Ninde rero wajya gukiza ubwoko bumwe burimo kwica ubundi? Umuti ni ukwitandukanya n’ababakoresha.

    Reply
  • makacyiza says:
    January 9, 2023 at 11:13 am

    kwitandukanya na TWIRWANEHO irakomeye cyane kuko basigara a a merci yabamayimayi kandi nta cyizere na gito wabagirira.
    bisaba ko Leta igira imbaraga zo gutanga icyizere kugirango imitwe ya bamakanika iveho.

    Reply
  • Augustin says:
    January 9, 2023 at 11:43 am

    Niba Rugabisha ari umunyamulenge akaba ariwe uyoboye ingabo zica zikanatwikira abanyamulenge ikibazo gihari ntabwo aricyayandi moko yanga abanyamulenge ahubwo bo ubwabo ntibumvikana!

    Reply
  • Ntuyahaga says:
    January 9, 2023 at 4:45 pm

    Nimba urumunyarwanda uzibyinshi byabaye muRwanda umututsi yabaye umukuru umukuru winterahamwe zokwicya abatutsi benewabo na Rugabisha nicyokimwe ntibitangaje kuba afatikanyije nabicyanyi

    Reply
  • Irihose Peter says:
    January 9, 2023 at 5:02 pm

    ninde wasomye umutwe wiyi nkuru neza atubwire niba ntamakosa arimo murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Musanze: Polisi yafunze uwengaga umutobe wiswe ‘Ndakubiwe’, imena litiro 80 zawo

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge…

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango ku bufatanye…

Leta ya DRC na AFC/M23 bateye intambe ikomeye izabafasha kubera ku mahoro arambye

Abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya, bashyize…

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

1 Min Read
Mu mahanga

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

3 Min Read
Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?