Polisi ya Bulgaria ifunze abantu batatu barimo umudipolomate wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kubafatana ibilo 206 bya Cocaïne bifite agaciro ka miliyoni 20 z’Amayero.
Umushinjacyaha mu karere ka Haskovo, Ivan Stoyanov, yatangaje ko uyu Munye-Congo w’imyaka 40 akorera mu Bubiligi. Abo bafatanywe ni Umubiligi w’imyaka 54 n’umushoferi w’Umunya-Bulgaria ufite imyaka 43.
Byamenyekanye ko umudipolomate ufunzwe ari Mutebwa Mulumba Jean de Dieu usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri Ambasade ya RDC mu Bubiligi, mu Buholandi no muri Luxemburg.
Stoyanov yasobanuye kandi ko ubwo bafatwaga, bari mu rugendo berekeza muri Turukiya. Iyi Cocaïne yari mu dupaki 179 twari duhishe mu bikapu bitanu byarimo n’ibindi bikoresho.
Hatangiye iperereza rihuriweho n’inzego za Leta ya Bulgaria n’izindi zo mu muryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU) kugira ngo aho iyi Cocaïne yaturutse n’aho yagombaga kugezwa bwa nyuma hamenyekane.
Stoyanov yatangaje ko aba bantu bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, kandi ko nikibahama, bazakatirwa igihano kigera ku gifungo cy’imyaka 20.