Umudipolomate wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukorera mu Bubiligi n’abandi bantu babiri bafungiwe muri Bulgaria nyuma y’uko bafatiwe mu modoka ku mupaka itwaye ibiro bigera kuri 206 by’ikiyobyabwenge cya Cocaine.
Umushinjacyaha mu karere ka Haskovo, Ivan Stoyanov, yemeje ko uyu Munye-Congo w’imyaka 40 akorera mu Bubiligi. Abo bafatanywe ni Umubiligi w’imyaka 54 n’umushoferi w’Umunya-Bulgaria ufite imyaka 43.
Byamenyekanye ko umudipolomate ufunzwe ari Mutebwa Mulumba Jean de Dieu usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri Ambasade ya RDC mu Bubiligi, mu Buholandi no muri Luxemburg.
Stoyanov yasobanuye kandi ko ubwo bafatwaga, bari mu rugendo berekeza muri Turukiya. Iyi Cocaïne yari mu dupaki 179 twari duhishe mu bikapu bitanu byarimo n’ibindi bikoresho.
Hatangiye iperereza rihuriweho n’inzego za Leta ya Bulgaria n’izindi zo mu muryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU) kugira ngo aho iyi Cocaïne yaturutse n’aho yagombaga kugezwa bwa nyuma hamenyekane.
Stoyanov yatangaje ko aba bantu bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, kandi ko nikibahama, bazakatirwa igihano kigera ku gifungo cy’imyaka 20.