BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umubyeyi w’i Bugesera yibarutse abana bane icyarimwe

Umubyeyi w’i Bugesera yibarutse abana bane icyarimwe

admin
Last updated: December 26, 2022 4:31 pm
admin
Share
SHARE

Umubyeyi wo mu Karere ka Bugesera ari mu byishimo n’umuryango we nyuma yo kwibaruka abana 4 icyarimwe yari amaze imyaka 15 ategereje urubyaro.

Umubyeyi yibarutse abana bane

Ni inkuru nziza yasesekaye muri uyu muryango mu rukererera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki 26 Ukuboza 2022, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, aho yibarutse abakobwa babiri n’abahungu babiri.

Uyu muryango ukaba wari umaze imyaka 15 utegereje urubyaro, aho bari barivuje mu bitaro binyuranye ariko bikananirana.

Uwiragiye Marie Chantal yasamaga inda zikavamo.

Nk’uko tubikesha bagenzi bacu ba RBA, Uwiragiye Marie Chantal yibarutse abana hakoreshejwe uburyo bwo kubagwa, bavutse bafite hagati y’ikilo na garama 700g n’ikiro na garama 300g.

Bari barivuje mu mavuriro anyuranye harimo ayo mu Karere ka Bugesera ndetse n’ibindi bitaro bikomeye mu gihugu.

Uwiragiye Marie Chantal akaba yageneye ubutumwa indi miryango itegereje urubyaro, aho abasaba kwihangana kandi ntibacike intege.

Uyu muryango ukaba uvuga ko ubushobozi wari ufite bumaze gucyendera bitewe n’imyaka bari bamaze bivuza, bagasaba ubufasha bwo kubunganira harimo no kwishyura ibitaro n’ibizatunga abo bana.

Kugeza aba bana bavutse uko ari bane barimo kwitabwaho mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, aho abaganga bari kubakurikiranira muri serivise yihariye yita ku bana b’impinja bavutse. Aba bana bakaba barasamwe mu buryo busanzwe.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
12 Comments
  • Mwiringire says:
    December 26, 2022 at 4:41 pm

    Amen

    Reply
  • Danny says:
    December 26, 2022 at 6:24 pm

    IMANA IKORA UKO ISHATSE, IBASHUBIRIJE IGIHE IBASUBIRIZA ICYARIMWE.

    Reply
  • TWAGIRUMUKIZA faustin says:
    December 26, 2022 at 6:43 pm

    turabayozoyoza bambe nimwonkwe mukama mulungyi!!!

    Reply
  • Harerimana says:
    December 26, 2022 at 7:59 pm

    Imanishimwe niyonkwe

    Reply
  • Channy says:
    December 27, 2022 at 6:52 am

    Isubiriza igihe Kandi iba ishaka ko twiga kwihangana bityi ikatunesheshereza 🙏🙏🙏

    Reply
  • Manasse says:
    December 27, 2022 at 7:07 am

    Amen

    Reply
  • augustin nsanzimana says:
    December 27, 2022 at 3:16 pm

    IMANA IHABWE ICYUBAHIRO N’ISHIMWE RIKOMEYE

    Reply
  • hategeka vincent says:
    December 27, 2022 at 3:23 pm

    AMENA NIMWONKWE!

    Reply
  • Vincent says:
    December 27, 2022 at 7:08 pm

    Iki nicyo gihe cyanyu amen?

    Reply
  • Bernard Niyitegeka fed says:
    December 28, 2022 at 6:22 am

    Imana nishimwe igaragaje ko isubiriza igihe nibonkwe.. mdphntppj

    Reply
  • iganze says:
    December 28, 2022 at 11:49 am

    Impundu z’urwunge ahiiiiiiahiiiiiiahiiiiiii Imana yihesheje ikuzo n’ukuri. Abategereje urubyaro mwese ndabakomeje, kandi muhumura ISAHA YANYU YO GUTABARWA NAMWE IZAGERA. Yezu Kristu Umukiza watuvukiye, nabagabire namwe ibyishimo byo kuba ababyeyi kandi arabishoboye nimubyizere.

    Reply
  • Mutabazi emmy says:
    December 30, 2022 at 4:16 pm

    Urakze mana wihesheje icyubahiro abantu bose bakubahe

    Reply

Leave a Reply to hategeka vincent Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?