BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Feb 26, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Umubiligi Mathjis De Clercq yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026

Umubiligi Mathjis De Clercq yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026

admin
Last updated: February 25, 2026 6:10 pm
admin
Share
SHARE

Mathjis De Clercq ukomoka mu Bubiligi akaba akinira Soudal Quick-Step Devo Team yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026 akoresheje amasaha atatu, iminota 5 n’amasegonda 55.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2026 ni bwo Tour du Rwanda 2026 yakomeje hakinwa agace ka Kane kavuye i Karongi kerekeza i Rubavu ku ntera y’Ibilometero ku ntera y’Ibilometero 127,2 Km.

Saa Sita z’amanywa ni bwo isiganwa ryatangiye abakinnyi babanza gukora hafi ibirometero bibiri [1,9 Km] badasiganwa. Nyuma y’iminota micye igikundi cyahise gitangira gucikamo ibice.

Julian Borresch ukinira REMBE| rad-net, niwe wegukanye amanota yo kuzamuka umusozi wa mbere yatangiwe i Gisaze. Imbere hakomeje kuba igikundi cy’abakinnyi 19 bari bari imbere aho bari biganjemo abakinira Soudal Quick.

Julian Borresch yongeye kwegukana amanota yo kuzamuka umusozi wa kabiri yatangiwe i Rutsiro ku kilometero cya 30,5.

Umunyarwanda Manizabayo Eric ’Karadiyo’ ukinira Benediction Banafrica Team nawe wari kumwe n’abakinnyi 19 b’imbere yaje kubavamo aragenda anegukana amanota y’Umusozi wa Gatatu.

Ntabwo byatinze byarangiye Karadiyo afashwe n’abandi bakinnyi 15 baba 16 muri rusange. Ubwo isiganwa ryari ryinjiye mu bilometero 20 bya nyuma abakinnyi batatu ari bo Kretschy, Cuylits na De Clercq bahise bajya imbere.

Mathjis De Clercq ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yahise anegukana amanota y’umusozi wa Kane yatangiwe ku musozi wa Rambo.

Mathjis De Clercq yakomeje kuba imbere birangira yegukanye agace ka Kane Tour du Rwanda 2026 akoresheje amanota atatu, iminota itanu n’amasegonda 55.

Yakurikiwe na Kretschy Moritz ukinira NSN Development Team bakaba bose bakoresheje ibihe bingana. Tarling Luke Finlay ukinira NSN Development Team ni we wabaye uwa Gatatu akaba yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 15.

Umunyarwanda waje hafi ni Byukusenge wasoreje ku mwanya wa 13 aho yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 15.

Umudage Moritz Kretschy w’imyaka 23 ukinira Ikipe ya NSN Devo Team ni we wambaye umwambaro w’umuhondo aho ari we uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange.

Ku rutonde rusange, Umunyarwanda uza hafi ni Niyonkuru Samuel akaba ari ku mwanya wa 17 aho asigwa iminota ine n’amasegonda 59.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Trump yasabye Netflix kwirukana umwe mu bayobozi bayo, imutera utwatsi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye ubuyobozi bwa Netflix imaze…

Umubiligi Mathjis De Clercq yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026

Mathjis De Clercq ukomoka mu Bubiligi akaba akinira Soudal Quick-Step Devo Team…

MASISI: FARDC irigamba kwisubiza Mahanga

Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’Ingabo za…

Bobi Wine ntakozwa ibyo kumvikana na Leta ya Uganda ngo ave mu bwihisho

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda ntakozwa ibyo kumvikana…

MONUSCO na ICGLR byagiye gusuzuma uko umutekano uhagaze muri Uvira

Itsinda rihuriweho rihagarariye ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Itamar Einhorn ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026

1 Min Read
Imikino

Camarade ari mu mazi abira nyuma yo gutangariza perezida wa Gorilla FC

3 Min Read
Imikino

RSSB Tigers BBC yegukanye FERWABA Super Cup 2026 ihigitse APR BBC

2 Min Read
Imikino

APR FC yatsinze Gasogi United yakinaga nk’ikipe y’abato

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?