BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umubano w’u Rwanda na Rhineland-Palatinate ntuzasubira inyuma – Dr Biruta

Umubano w’u Rwanda na Rhineland-Palatinate ntuzasubira inyuma – Dr Biruta

admin
Last updated: October 25, 2022 12:31 pm
admin
Share
SHARE

Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda, Dr Vincent Biruta, yashimye uruhare intara yo mu Budage ya Rhinerand Palatinate/ Rhénanie-Palatinat, igira mu iterambere ry’igihugu, ashimangira ko uyu mubano uzakomeza kuba nta makemwa.

Rhinerand Palatinate/ Rhénanie-Palatinat n’u Rwanda umubano wabyo urihariye kuko ni abaturage ubwabo bafasha bagenzi babo bo mu Rwanda

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira, 2022 ubwo u Rwanda n’iyi ntara bizihizaga imyaka 40 ishize bafitanye umubano.

U Rwanda n’intara ya Rhinerand Palatinate bamaze imyaka myinshi bafatanya kuzamura imibereho y’Abanyarwanda baba ari ab’imbere mu gihugu ndetse n’abafite ibikorwa muri iyi Ntara.

Agaruka kuri ubu bufatanye, Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko mu  myaka 40 ishize, iyi Ntara yabaniye neza u Rwanda, aho yagiye ikora ibikorwa bitandukanye byazamuye imibereho y’umunyarwanda.

Yagize ati “Muri iyi myaka 40 ishize twizihiza umubano dufitanye n’intara ya Rhinerand Palatinate hari ibintu byinshi byakozwe mu nzego zitandukanye z’igihuhu, hari amashuri yubatswe, amavuriro yubatswe, hari ibikorwa byakozwe bitandukanye harimo no kwita ku Banyarwanda bafite ubumuga, imikino n’umuco.”

Yakomeje agira ati “Umwihariko w’uyu mubano ni uko ushingiye ku bantu babiri ku giti cyabo. Ntabwo ari umubano uri hagati ya Leta n’indi, ahubwo ni abantu bishyira hamwe mu Ntara ya Rhinerand Palatinate, bakagira imishinga bashyigikira hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyepfo, no mu Ntara y’Iburasirazuba. Hakozwe byinshi kandi byatumye Abanyarwanda bamenya n’Abadage bo muri iyi ntara.”

Avuga ko u Rwanda n’intara ya Rhinerand Palatinate baheruka kugirana amasezerano y’ubufatanye mu kwigisha ndetse n’ubushakashatsi mu buzima harimo gukora imiti n’inkingo.

Dr Vincent Biruta avuga kandi ko ubu bufatanye buzakomeza hagamijwe guteza imbere umuturage.

Yagize ati “Umubano w’u Rwanda n’intara ya Rhinerand Palatine wagize akamaro cyane, turakomeza kuwubakiraho no kuwubaka hagati y’u Rwanda n’u Budage muri rusange.”

Umuyobozi w’Intara ya Rhinerand Palatine, Marie-Luise ‘Malu ‘Dreyer, yavuze ko yishimira ko uko imyaka ishira Umubano hagati y’iyi ntara n’u Rwanda urushaho gutera imbere.

Yagize ati “Ndishimye kuko umubano wacu n’u Rwanda ari mwiza, tugasangizanya ubunararibonye kandi ko tuzakomeza ubufatanye n’indi myaka.”

Yakomeje agira ati “Ndagira ngo nshimire abafatanyabikorwa b’u Rwanda na Rhinerand Palatinate bagize uruhare mu  gushyira mu bikorwa imishinga isaga  2000.”

Umuyobozi w’Intara ya Rhinerand Palatine, Marie-Luise ‘Malu ‘Dreyer

Madame Marie Luise na we ashimangira ko uyu mubano wihariye kandi udateze kunyeganyezwa.

Yagize ati “Umubano wacu n’u Rwanda urihariye, kuko uri hagati y’intara  na Leta kandi uzanakomeza mu gihe kizaza.”

Avuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bimaze gutera imbere haba mu burezi, ubukungu, Ubuzima, ikoranabuhanha ndetse no guteza imbere ihame ry’uburinganire bityo ko ari ibintu nk’iyi ntara bashima.

Yongeyeho ko mu kwizihiza imyaka 40 y’ubufatanye, ari indi paji nshya yongeye gufunguka.

Yakomeje agira ati “Dufunguye paji nshya kuri ubu bufatanye,Kandi ndahamya ko iyi paji y’umubano yamaze yagufunguka.”

Mu mwaka wa 1982 nibwo abayobozi b’u Rwanda n’ab’Intara yo mu Budage yitwa Rhineland-Palatinate batangiye kugirana ubufatanye.

Ni umubano wari ugamije gufasha u Rwanda kuzamura  inzego zarwo zitandukanye.

Mu myaka 40 ishize, abaturage bo muri iriya Ntara bashoye  € 67,175,004  mu mishinga 2,126 iri mu nzego zitandukanye.

Mu Mujyi wa Kigali iriya mishinga yashyizwe mu Mirenge itandatu, mu Ntara y’Amajyepfo ishyirwa mu Mirenge 38, mu Ntara y’Amajyaruguru ishyirwa mu Mirenge 51, mu Ntara y’i Burengerazuba ishyirwa mu Mirenge 43 n’aho mu Ntara y’i Burasirazuba ishyirwa mu Mirenge 36.

Mu Rwanda hari amashuri 377 arimo aya TVET agera kuri 16 yubatswe kandi akaba akorana na Rhineland-Palatinate.

Ubufatanye bw’iyi Ntara n’u Rwanda bwafashije mu kubaka ibintu bitandukanye birimo ibyumba by’amashuri, ubwiherero, aho abanyeshuri barira n’aho barara, kubaka ibigega bifata amazi, gufasha mu uguhugura abarimu, gufasha ibigo birera abana bafite ubumuga.

Mu rwego rw’amadini n’imyemerere, hari diyoseze eshatu zubatswe ndetse na paruwasi 13 zubatswe k’ubufatanye na Rhineland Palatinate.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney na we yari muri ibi birori
Ababyinnyi basusurukije abari bahari

TUYISHIMIRE Raymond/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?