BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Ukwezi kurihitse Adil ari mu bihano; Harakurikiraho iki?

Ukwezi kurihitse Adil ari mu bihano; Harakurikiraho iki?

admin
Last updated: November 13, 2022 11:28 pm
admin
Share
SHARE

Nyuma yo gushyirwa mu bihano kubera imyitwirire mibi yanenzwe n’ubuyobozi bwa APR FC, haribazwa ikiza gukurikiraho ku mutoza w’Umunya-Maroc utoza iyi kipe y’Ingabo.

Adil na Djabel bamaze ukwezi mu bihano

Tariki 14 Ukwakira 2022, Ubuyobozi bwa APR FC ni bwo bwatangaje ko bwahagaritse umutoza mukuru w’iyi kipe, Adil Erradi Muhammed igihe kingana n’iminsi 30 kubera imyitwarire mibi.

Uretse uyu mutoza wahagaritswe ariko, ninako byagenze kuri kapiteni w’iyi kipe, Manishimwe Djabel kubera amagambo yajyanye mu itangazamakuru avuga ku mutoza we.

Ubwo yavaga mu Rwanda ajyanye n’umuryango we, Adil yavuze ko ibye na APR FC bizakemurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA], ndetse agiye kuganira n’Abanyamategeko be kugira ngo amenye ikizakurikira.

Ukurikije uko yavuye mu Rwanda bimeze hagati ye n’abakoresha be, haribazwa niba uyu munya-Maroc azagaruka gukora akazi muri iyi kipe agifitiye amasezerano azarangira mu 2024.

ADIL ntiyigeze yemera icyemezo yafatiwe cyo guhagarikwa.

Uyu mutoza agenda yavuze ko atishimiye icyemezo kuko cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse we ubwe yivugiye ko gishingiye ku itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ariko we ko ari umutoza mpuzamahanga mu mupira w’amaguru ugengwa n’amategeko y’Ishyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi[FIFA].

Aha niho yahereye avuga ko yarenganyijwe kandi abona igisigaye ari ukuzakiranurwa n’amategeko.

APR FC ntabwo yirukanye ADIL ndetse azagaruka akomeze akazi.

Kuva ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo bwahagarika uyu mutoza, nta na rimwe bwigeze butangaza ko bwamwirukanye, ndetse amakuru avuga ashobora kuzoherezwa gutoza abato b’iyi kipe n’ubwo ntacyo burabitangazaho.

ADIL yavuye mu Rwanda tariki 24 Ukwakira 2022, ariko ibimenyetso bikagaragaza ko uyu mutoza bizagorana kugaruka gukora akazi muri iyi kipe yamukoreye izina.

Kuva yagera mu Rwanda, uyu mutoza yatwaranye na APR FC ibikombe bitatu bya shampiyona ariko ntabwo yigeze ahirwa mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo [CAF Champions League].

Kuva yahagarikwa, ikipe iri gutozwa n’umwungiriza yizaniye, Ben Mossa ndetse mu mikino ine ikipe imaze gukina, yanganyijemo ibiri, itsinda indi ibiri.

Bishobora kugorana ko Adil azongera gutoza APR FC

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini mu munyenga w’urukundo 

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?