BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Jun 9, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Ukraine itewe impungenge n’uko ’drones’ zikomeje kuyibana iyanga

Ukraine itewe impungenge n’uko ’drones’ zikomeje kuyibana iyanga

sam
Last updated: June 9, 2025 9:24 am
sam
Share
SHARE

Igisirikare cya Ukraine gihangayikishijwe n’ikibazo cy’ubuke bw’indege zitagira abapilote (drones) ugereranyije n’izo bakeneye mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya.

Bamwe mu basirikare b’icyo gihugu babwiye BBC ko kimwe cya gatatu cy’izo drones zikenewe n’ingabo zigurwa hakoreshejwe amafaranga y’amatsinda yabo cyangwa zigateranyirizwa mu bice byasigaye ku zindi zasenyutse.

Aya makuru aje nyuma y’icyumweru Ukraine igabye igitero giteguye neza hifashishijwe drones ku birindiro byinshi by’indege za gisirikare z’u Burusiya, byibasiye indege z’intambara zitwara ibisasu bya kirimbuzi, zari ziri mu majyaruguru no mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

U Burusiya bwatangaje ko drones nyinshi za Ukraine zaburijwemo, kandi ko indege zagabweho ibitero zangiritse ariko zitangiritse burundu nk’uko abayobozi ba Ukraine babivuze. Ni mu gihe Ukraine yo ivuga ko indege za gisirikare z’u Burusiya zirenga 40 zarashwe muri ibyo bitero.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yabwiye televiziyo ya ABC News ko intwaro zose zakoreshejwe muri ibyo bitero zakozwe n’abanya-Ukraine, kandi ko ibyo bitero byari bimaze igihe kirenga umwaka bitegurwa.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kivu y’epfo: I Rugezi imirwano yongeye gufata indi ntera

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ihuriro ry’ingabo za leta ya…

Gen Muhoozi yategetse ko Col James Kasule ushinjwa ubujura arekurwa

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yamaganye ifatwa rya Col…

Zimbabwe: Inzovu zigiye kwicwa basaranganye inyama zazo

Zimbabwe irateganya kwica inzovu nyinshi no gusaranganya inyama zazo mu rwego rwo…

Ukraine itewe impungenge n’uko ’drones’ zikomeje kuyibana iyanga

Igisirikare cya Ukraine gihangayikishijwe n’ikibazo cy’ubuke bw’indege zitagira abapilote (drones) ugereranyije n’izo…

Trump yashinje Elon Musk gukoresha ibiyobyabwenge

Perezida Donald Trump yashinje umunyemari Elon Musk wari inshuti ye magara ndetse…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri Mutamba yongeye kwitaba Ubushinjacyaha bumuhata ibibazo

2 Min Read
Mu mahanga

U Burusiya bwagabye igitero cya drones i Kyiv gihitana bane

1 Min Read
Mu mahanga

Umuriro watse hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza

1 Min Read
Mu mahanga

Martin Fayulu yahuye na perezida Tshisekedi amusaba ibiganiro n’Abakongomani

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?