BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Nov 3, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yafashwe agiye kwaka serivise za leta

Ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yafashwe agiye kwaka serivise za leta

admin
Last updated: October 31, 2025 3:12 pm
admin
Share
SHARE

Umugabo uri mikigero cy’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by’Umurenge wa Rubengera muri Karongi yagiye kwaka serivisi za Leta, ahita yemera uruhare yagize muri Jenoside ndetse ko yiteguye kubisobanura byose n’uburyo yihishahishaga.

Uyu Ndindabahizi Faustin umaze imyaka 31 yihishahisha, yafashwe agiye kwaka serivisi zijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka ku Buiro by’uyu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, yanakoreye ibyaha akekwaho.

Ifatwa ry’uyu mugabo ukomoka mu Kagari ka Kibirizi muri uyu Murenge wa Rubengera, ryagizwemo uruhare n’abaturage bamuzi, bahise bamutangaho amakuru bakimuca iryera, nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya.

Abatuye muri aka gace barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko yagize uruhare muri Jenoside afatanyije n’abavandimwe be, bahise bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Urukiko Gacaca rwa Kibirizi, kandi rwakatiye uyu mugabo igifungo cy’imyaka 30 kubera uruhare yagize muri Jenoside, aho yaburanishijwe adahari kuko yari yarahungiye muri DRC.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yahungutse muri 2021 agahita asanga umugore we wari waratashye mbere, bakajya kuba mu Mudugudu wa Kamihaho mu Kagari ka Gitega mu Murenge wa Gitesi n’ubundi mu Karere ka Karongi.

Mukakimenyi Suzanne wiciwe abe n’uyu mugabo mu gihe cya Jenoside, yagize ati “Amakuru ye nayamenye bwa mbere ngiye kwivuza mu Bitaro bya Kibuye, mpahurira n’umugore witwa Chantal ambwira ko ajya amubona, anazi aho atuye ariko asohoka mu nzu gake.”

Akomeza agira ati “Imitungo yabo irimo n’isambu iri imbere y’iwanjye ni umugore wazaga kuyigurisha, abo bayigura bamara kwemeranywa, umugabo akaza rwihishwa, bakabaha amafaranga bakagenda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Ayabagabo Faustin, yatangaje ko uyu mugabo yafashwe ubwo yari aje ku Biro by’Umurenge wa Rubengera kwaka serivisi z’ubutaka z’ihererekanyabubasha.

Yagize ati “Agifatwa yahise yemera ataruhanyije uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga n’abo bafatanyije barimo abavandimwe be bakihishahishe mu mashyamba ya RDC.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko ubwo uyu mugabo yemereye inzego ko yiteguye gusobanura n’uburyo yihishahishaga kugeza ubu afashwe nyuma y’imyaka 31.

Uyu muyobozi kandi yibukije ko Jenoside ari icyaha kidasaza, bityo ko n’undi wese waba akihishahisha nk’uyu, amenye ko igihe icyo ari cyo cyose, ukuboko k’ubutabera kuzamugeraho, anasaba ababa bazi abihishahisha nk’uku, gutanga amakuru kugira ngo bafatwe.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Kinshasa :Umusirikare ushinjwa gusomana n’umukunziwe yambaye impuzankano yakatiwe

1 Min Read
Ubutabera

Kigali: Umuvugabutumwa wagaragaye asaba abakiristu imitungo kugira ngo bakubirwe kenshi yatawe muri yombi

2 Min Read
Ubutabera

Gitifu wari umaze igice cy’umwaka afungiwe ruswa yagizwe umwere 

1 Min Read
Ubutabera

Abofisiye ba RDF na RCS mu bashinjwa muri dosiye ya APR FC

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?