BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Uganda yemeje ko hagaragaye umurwayi wa Ebola

Uganda yemeje ko hagaragaye umurwayi wa Ebola

admin
Last updated: September 21, 2022 5:59 am
admin
Share
SHARE

Muri Uganda hagaragaye umurwayi wa Ebola nyuma y’imyaka 10 iki cyorezo byemejwe ko cyacitse.

Uwarwaye Ebola yitabwaho mu buryo bwihariye nta muntu umukozaho intoki na we ahita yandura

Uwasanganywe ibimenyetso by’iyi ndwara, ni umugabo w’imyaka 24, ndetse Ebola ihita imuhitana nk’uko byemejwe inzego z’ubuzima muri iki gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yatahuweho ibimenyetso bya Ebola mbere y’uko imuhitana.

Ubusanzwe yari atuye mu gace ka Ngabano, mu Karere ka Mubende ni muri kilometero 147 uvuye i Kampala.

Amakuru avuga ko hari abandi bantu umunani, bakekwaho kugaragaza ibimenyetso bya Ebola, ariko ko bari kwitabwaho n’abaganga.

Ikugo cy’Ubushakashatsi kuri virus muri Uganda ndetse n’Ishami ry’Umiryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO/OMS, byemeje ko kuri ubu iyi virus ifite inkomoko muri Sudani.

Iyi virus yaherukaga kugaragara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu 2012.

Umuyobozi w’ishami ry’Umiryango w’Abibumbye ryita ku buzima muri Uganda, OMS, Dr Matshidiso Moeti yashimiye inzego zitandukanye uburyo zatahuye iyi ndwara itarakwirakwira.

Urwaye Ebola agira umuriro, ababara umutwe, aribwa mu ngingo, mu muhogo, agacika intege, agacibwamo, akaruka cyane kandi kenshi.

Mu bindi bimenyetso agaragaza harimo kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

IVOMO: BBC

TUYISHIMIRE Raymond/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Pingback: Ebola imaze guhitana abantu 11 muri Uganda – Umuseke
  • Pingback: Ebola imaze guhitana abantu 11 muri Uganda – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?