Guverinoma ya Uganda yashikirije iya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo abasore 18 bivugwa ko bari muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko ndetse ko bagamije gufasha umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’ingabo za leta ya Kinshasa
Aba bafashwe kuwa kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2024, mu mukwabu udasanzwe wa Polisi ya Uganda bashyikirizwa guverineri w’Ingabo mu ntara ya Ituri muri Bunia.
Uru rubyiruko 18, abenshi muri bo bakaba barahunze bava muri Teritwari ya Djugu, bivugwa ko binjirijwe mu nyeshyamba mu nkambi y’abavanywe mu byabo mu majyaruguru ya Bunia, n’umuntu wagaragaye nk’umunyamuryango ukomeye w’umutwe witwaje intwaro wa Zaire.
Amakuru avuga ko aba basore bari bagamije kongerera imbaraga umutwe wa M23 nyuma yo kwambuka umupaka wa Uganda.
Muri bo, harimo abana batatu bato, bamwe baracyari mu myaka y’amashuri. Amakuru ava mu gisirikare ngo yerekana ko rimwe na rimwe binjizwaga ku madorari atarenga 10 cyangwa bakizezwa amasezerano y’akazi. Batawe muri yombi na serivisi za Uganda ku mupaka, boherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo binyuze kuri Aru, mbere yo kwimurirwa muri Bunia.
Amakuru aturuka mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi agaragaza ko abo bantu batigeze basaba ubuhungiro muri Uganda bityo bakaba badafatwa nk’impunzi.
Kugeza ubu ubuyobozi bwa M23 ntiburagira icyo butangaza. Mu gihe ikomeje guhangana n’ingabo za leta ivuga ko zarenze ku mabwiriza y’agahenge kashyiriweho i Luanda muri Angola .