Umucamanza wo muri Uganda yateye utwatsi icyifuzo cya Dr. Kiiza Besigye cyo gufungurwa by’agateganyo atanze ingwate.
Umucamanza Emmanuel Baguma yafashe icyemezo cyo kutemera icyifuzo cya Dr. Besigye, avuga ko kugira ngo ufunzwe yemererwe gufungurwa atanze ingwate, bisaba nibura kuba amaze iminsi 180 afunzwe.
Yavuze ko iyi minsi kuri Dr. Besigye igomba kubarwa bahereye ku wa 21 Gashyantare 2025 ubwo urubanza rwe rwavanwaga mu rukiko rwa gisirikare rukerekezwa mu rukiko rwa gisivili.
Urukiko rwemeje ko Dr. Besigye abura iminsi 12 ngo abe yemerewe gufungurwa atanze ingwate.
Uwunganira Besigye mu mategeko yavuze ko umukiliya we agomba gufungurwa agatanga ingwate kuko iminsi yamaze kurenga 180 afunzwe kandi urubanza rwe rukaba rutaratangira.
Dr. Kiiza Besigye yafatiwe muri Kenya ahita asubizwa muri Uganda mu Ugushyingo 2024 akekwaho ibyaha by’ubugambanyi no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.