Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Kabale cyatangiye gukora iperereza nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umusirikare mu Ngabo z’igihugu cya Uganda (UPDF), Sergeant Tumwesigye Robert, umurambo we wasanzwe mu rugo rwe nyuma y’iminsi aburiwe irengero.
Sgt Tumwesigye, wabarizwaga muri Diviziyo ya 2 akaba yakoreraga mu biro by’ubutasi ku mupaka wa Mukokye mu ntara ya Maziba, yasanzwe nta buzima ku buriri bwe mu gitondo cya kare.
Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko hari hashize iminsi igera kuri itanu hatazwi ahantu ahererey bitamenyekana, bituma impungenge muri bagenzi be ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Iki kibazo cyamenyekanye ubwo umuyobozi waho, Christopher Nkaneziyo, yabimenyeshaga polisi nyuma yo kubona ko umusirikare amaze igihe abuze.
Abayobozi bo kuri sitasiyo ya Polisi ya Maziba bahise bagera aho hantu kugira ngo bafate ibimenyetso mbere yo kohereza umurambo mu buruhukiro bw’Ibitaro by’Akarere ka Kabale kugira ngo ukorerwe ibizamini bya ‘autopsy’.
