BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Uganda: Iserukiramuco riberamo ibifitanye isano n’ubusambanyi ryakomorewe

Uganda: Iserukiramuco riberamo ibifitanye isano n’ubusambanyi ryakomorewe

admin
Last updated: September 9, 2022 1:17 pm
admin
Share
SHARE

Iserukiramuco rya “Nyege Nyege” rizwi cyane muri Afurika y’Iburasirazuba ryakomorewe nyuma y’impaka z’urudaca z’Abadepite bagerageje kuriburizamo.

Nyege Nyege Festival 2022 igiye kuba nyuma y’impaka

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda bavuga ko ririya Serukiramuco ryamamaza ubusambanyi n’ubutinganyi.

Byanzuwe ko ibirori bya ‘Nyege Nyege’ bizatangira mu cyumweru gitaha ariko hakurikijwe “amabwiriza akomeye” nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robina Nabbanja.

Ati “Ibirori bya (Nyege Nyege) bizakomeza ariko munsi y’amabwiriza akomeye y’ubuyobozi, Ikurura ba mukerarugendo ibihumbi n’ibihumbi, ntidushobora kubura aya mahirwe mugihe igihugu kirimo gukira ingaruka za Covid-19.”

Nyege Nyege Festival y’uyu mwaka izamara iminsi ine abantu babyina abandi banywa nyuma y’igihe itaba kubera icyorezo cya Covid-19.

Ku wa kabiri, abadepite bagaragaje impungenge z’iri serukiramuco n’ingaruka zaryo ku “busambanyi” mu gihugu bifuzaga kurihagarika.

Sarah Opendi yagize ati “Nyege Nyege igiye gukurura abantu b’ingeri zose baturutse impande z’Isi, izane ibikorwa byose bitari iby’Abanyafurika, bitari no mu muryango wacu, barashaka gushora urubyiruko rwacu mu mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina (LGBT).”

Ni mu gihe depite Rose Lilly Akello we yabwiye inteko ishinga amategeko ko Minisiteri n’abapolisi babanje guhura n’abategura Nyege Nyege, babaha ibisabwa byose bazagenderaho.

Mu byo inzego zasabye abategura iri serukiramuco kuzitondera, harimo kuzakumira abana bari munsi y’imyaka 18 n’abazashaka kubyitabira bambaye nabi, cyangwa bagaragaza ibikorwa bifitanye isano n’ubusambanyi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • murego says:
    September 9, 2022 at 3:43 pm

    Ibifitanye isano n’ubusambanyi bisigaye biba henshi.Ingero ni indirimbo ziba zuzuyemo amagambo ajyana ku busambanyi,porno isigaye iba no ku ma Telephone,imyambarire yerekana ibice by’ibanga by’umubiri,etc…Abantu ntabwo bibuka ko Imana yatwitse imijyi ya Sodoma na Gomora kubera ubusambanyi.Nkuko 2 Abatesaloniki 1:7,8 havuga,ku munsi w’imperuka nabwo Imana izatwika abantu bose bakora ibyo itubuza.Kudashaka Imana ukibera gusa mu binezeza,shuguri,gushaka amafaranga,akazi,etc… (aribyo wiberamo gusa),bizabuza abantu benshi ubuzima bw’iteka.Nkuko byagenze ku gihe cya Nowa.Harokotse abantu 8 gusa,muli miliyoni nyinshi zali zituye isi yose.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Imyidagaduro

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

2 Min Read
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?