BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Uganda : Gen Muhoozi yashwishurije abibwira ko yarwanya se

Uganda : Gen Muhoozi yashwishurije abibwira ko yarwanya se

admin
Last updated: December 5, 2022 5:41 pm
admin
Share
SHARE

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akaba ari n’umujyanama we wihariye,Gen Muhoozi Kaineruga, kuri uri guhabwa amahirwe yo kuba yasimbura se, yavuze ko nta gahunda yo kurwanya se kuko ari we wamugize uwo ari we.

Gen Muhoozi yeruye ko nta mugambi afite wo kurwanya se

Ibi abitangaje nyuma y’amakuru avuga ko yaba ari mu mugambi wo gushaka kuvana se ku butegetsi.

Abinyujije kuri twitter, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko abibwira ko hari gahunda yo kurwanya se baba bibeshya.

Yagize ati “Data na njye turi nshuti magara ku ri iyi Isi.Dusangira buri kimwe.Ntabwo namurwanya kubera ko yandemye.Ariko nawe azi uwo ndiwe n’ubushobozi bwanjye.”

Ukutumvikana kwa Gen Muhoozi na  Perezida Museveni, kwatangiye ubwo Museveni yabuzaga umuhungu we kugira icyo atangaza ku bihugu ndetse n’amashyaka ya politki.

Mu Kwakira uyu mwaka,Gen Muhoozi,yari yagiye kuri twitter, atangaza  ko ingabo ze zafata Nairobi mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Icyo gihe yari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, maze ayo magambo ateza ikibazo cyatumye akurwa kuri uwo mwanya, nubwo yabanje kuzamurwa mu ntera agahabwa ipeti rya Général, avuye kuri Lieutenant Général.

Ni amagambo ataravuzweho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bashimangiraga ko ari agasuzuguro ku gihugu nka Kenya gifite ubusugire ndetse  bikavugwa n’umusirikare wo ku rwego rwa Général.

Museveni yahise asohora ubutumwa burambuye, asaba imbabazi mu izina ry’umuhungu we.

Gusa na nyuma yaho,Gen Muhoozi yakomeje kugaragaza ibitekerezo bye byerekeye politki z’ibihugu.

Abasesengura basanga ari inyota yo kuyobora…

Umusezenguzi ukurikiranira hafi politike ya Uganda n’Akarere k’ibiyaga bigali,Bernard Sabiiti, avugana n’ijwi rya Amerika, yavuze ko ukutumvikana kwa se n’umuhungu, bifitanye isano no gushaka kujya ku ntebe y’ubutegetsi kwa  Gen Muhoozi.

Yagize ati “Uko kutumvikana kwabo bombi nibwira ko kwaba kujyanye n’icyifuzo cy’umuhungu cyerekeranye  n’uko ashaka kuzungura se, mu 2026 cyangwa se amatora dutegereje hano muri Uganda.”

Yakomeje agira ati “Nibwira ko umusaza(avuga Perezida Museveni), abona ko umuhungu atiteguye neza,kugira ngo ajye mu birenge bye, ariko umuhungu we akerekana ko afite ubushobozi.Nicyo cyatangiye kugira ngo amubuze kwerekana ibyo bitekerezo bye ku mbuga nkoranyambaga.”

Uyu musesenguzi avuga ko Museveni afite gahunda yo kuzashyira Gen Muhoozi ku butegesti ariko  Gen Muhoozi we agashaka kubitwara mu nzira zidakwiye  anyuze ku mbuga nkoranyambaga, we akabifata  nk’umurage afite wo kuzamusimbura.

Nubwo hakekwa ko haba hari ukutumvikana kwaba bombi, itsinda ry’abaganga muri Uganda mu mpera z’iki cyumweru bagaragaye bapfukamye imbere ya Perezida Yoweri Museveni, bamusaba kuziyamamariza manda ya 7, umuntu atakwemeza ko ubwo busabe buzemerwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

3 Min Read
Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?