BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Aug 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Uganda: Abahoze mu gisirikare 9 bafatiwe mu cyuho bagiye mu kiraka cyo kurwana intambara Ukrain ihanganyemo n’Uburusiya

Uganda: Abahoze mu gisirikare 9 bafatiwe mu cyuho bagiye mu kiraka cyo kurwana intambara Ukrain ihanganyemo n’Uburusiya

sam
Last updated: August 14, 2025 10:49 am
sam
Share
SHARE

Inzego z’umutekano muri Uganda ziri gukora iperereza nyuma yuko hafashwe abagabo 9 bahoze mu gisirikare cy’iki Gihugu bagiye muri Ukraine mu ntambara iyihanganishije n’u Burusiya, aho iperereza rigaragaza ko bizezwaga umushahara wa 6 250 USD ku kwezi.

Ni nyuma yuko abagabo icyenda bafatiwe ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda hirya y’ejo hashize ku wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025, aho biteguraga kunyura i Moscow mu Burusiya.

Muri iri perereza ririho rikorwa, rigaragaza ko bari bagiye gufatanya n’amatsinda y’abarwanyi bari kurwana muri Ukraine, aho bivugwa ari bamwe bari gukusanywa ngo bajye kurwana mu bitirirwa ko ari ab’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Abari gukora iperereza bavuga ko aba bantu bafashwe ari bamwe mu barenga 100 bahoze mu Gisirikare cya Uganda bagombaga kuva muri iki Gihugu, aho ibikorwa byo kugenda byatangiye mu ntangiro z’iki cyumweru.

Ngo iri kusanywa ryabo ririho rirakorwa na sosiyete yitwa MAGNIT iri gukora itarabiherewe uruhusa na Minisiteri ishinzwe Umurimo muri Uganda, ikaba iri gushinjwa ubucuruzi bw’abantu n’ibindi byaha.

Byanatumye kandi umwe mu bo muri iyi sosiyete ufite inkomoko mu Burusiya atabwa muri yombi kimwe na bamwe mu Banya-Uganda bakorana, ubu batawe muri yombi.

Amakuru avuga ko hari gushakishwa abahoze mu gisirikare cya Uganda ndetse no mu cya Iraq na Afghanistan, bizezwa umushahara wa 6 250 USD ku kwezi babwirwa ko bagiye mu mirimo y’umutekano.

Iperereza ryagaragaje ko i Moscow bari berecyeje, ari aho bagombaga kunyura by’igihe gito ubundi bagahita berecyeza muri Ukraine gufatanya n’Igisirikare cy’iki Gihugu mu ntambara igihanganishije n’ubundi n’u Burusiya.

Umwe mu bafashwe yabwiye abakora iperereza ati “Twabwiwe ko Abo muri EU na Ambasade ya US bifuza kuduha akazi. Batubwiye ko Ukraine iri gutoza byihuse abarwanyi b’Abanyafurika, ubundi hatangira ibikorwa byo kutwohereza. Badusabye ko tutagomba guhingutsa ijambo Ukraine mu byo tuvuga.”

Umwe mu bari gukora iperereza yavuze ko hari gukorwa icukumbura kugira ngo harebwe niba ibi bikorwa bidafitwemo uruhare n’abadipolomate, ku buryo igihe byagaragara, byaba ari ikibazo gikomeye

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Gatsibo: Abaturage bikusanyirije miliyoni 12 Frw zo gusana ibiro by’Akagari  

Abaturage b’Akagari ka Nyagakombe mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo, banyuzwe…

Gasabo: Police yafashe umugore wakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Nakirutimana Beatrice w"imyaka…

Uganda: Abahoze mu gisirikare 9 bafatiwe mu cyuho bagiye mu kiraka cyo kurwana intambara Ukrain ihanganyemo n’Uburusiya

Inzego z’umutekano muri Uganda ziri gukora iperereza nyuma yuko hafashwe abagabo 9…

Amerika yafatiye ibihano PARECO-FF yashinzwe n’uwahoze mu buyobozi bwa M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 12 Kanama 2025 zafatiye ibihano…

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika zambitswe imidari y’ishimwe

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Centrafrique mu butumwa bw’amahoro bwa Loni…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Somalia: Abasirikare bahamijwe icyaha cyo gukorana na Al shabaab bahawe igihano cy’urupfu

1 Min Read
Mu mahanga

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera baguye mu bitero by’indege z’igisirikare cya Israel 

1 Min Read
Mu mahanga

Mali: Abasirikare benshi barimo Général bafungiwe umugambi wo guhirika ubutegetsi 

1 Min Read
Mu mahanga

Ituri : Abasaga 10 000 bifuza gusubira mu byabo bagakumirwa n’ibyihebe bya ADF

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?