Guverinoma y’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) yasabye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye mu masezerano aheruka gusinywa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) KU buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kwezi gushize.
Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ku wa Mbere tariki tariki ya 14 Nyakanga, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Umuryango wa Commonwealth n’Iterambere David Lammy, yashimye iyo ntambwe ikomeye ya dipolomasi aboneraho gusaba ko ishyirwa mu bikorwa ry’ibiyakubiyemo ryakwihutishwa.
Yashimiye kandi Perezida wa Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ku bwo gusinyana amasezerano y’amahoro na Guverinoma y’u Rwanda, abonwa nk’intangiriro y’urugendo rw’amahoro n’umutekano birambye mu Karere k’ibiyaga Bigari.
David Lammy yagize ati: “Amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC, yorohejwe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , ashobora kuba intangiriro y’imperuka idashisikanywaho y’umutekano muke mu Karere.”
Akomoza ku gushima Perezida Tshisekedi David Lammy, yashimangiye uruhare rw’ingenzi rwa Leta ya Kinshasa mu kwemera kuyoboka inzira irambye yo kugarura amahoro arambye mu Karere.
Yavuze kandi ko Ubwongereza bushyigikiye ibiganiro bikomeje hagati ya Guverinoma ya RDC n’inyeshyamba za AFC/M23 bikomeje kubera i Doha
Ati: “Ndashimira kandi Perezida wa RDC ku bw’amasezerano, kandi nasabye ko yashyirwa mu ngiro kandi nkanashimira ubushake bukomeje bwa RDC mu biganiro bya Doha.”
Mu cyumweru gishize, na bwo David Lammy yatangaje ko yavuganye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gushima intambwe yatewe y’amasezerano y’amahoro mu anashimangira ko bikenewe ko ashyirwa mu bikorwa n’impande zose.
Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, Lammy yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kinshasa n’i Kigali, abonana n’Abakuru b’Ibihugu byombi mu muhate w’u Bwongereza wo gushakira amahoro Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Muri uko kwezi u Bwongereza bwatangaje urutonde rw’ibihano bugiye gufatira u Rwanda mu gihe hadatewe intambwe igaragara mu byo icyo gihugu cyari cyahawe na Leta ya Congo nk’intandaro y’amakimbirane.
Gutangaza ibihano byashingiwe ku mvugo yakwijwe na Leta ya RDC ko u Rwanda rufite ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, ariko byaje kurangira bigaragaye ko ibihano ntacyo cyakora ku bibazo byugarije Akarere.
Perezida Kagame aheruka kuvuga ko hari ibihugu byagerageje gushakira igisubizo aya makimbirane binyuze mu gufata ibihano no kurinda inyungu zabyo bibogama ariko ntibyakunda, ashima ubuyobozi bwa Perezida T w’Amerika Donald Trump bwahisemo kwinjira mu kibazo butabogamye.
Ubwami bw’u Bwongereza buje bwiyongera ku bindi bihugu bitandukanye ku Isi bidahwema kugaragaza ko bishyigikiye intambwe u Rwanda na RDC byateye iganisha ku mahoro n’umutekano birambye mu Karere.
Amasezerano yasinywe mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kamena azafasha kugarura umwuka mwiza hagati y’ibihugu byombi nyuma yo guhashya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubonwa nk’izingiro ry’umutekano muke n’ingengabitekerezo ya Jenoside yabaye karande mu Karere k’Ibiyaga Bigari.