BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Ubuyobozi bwa APR bwagiriye impuhwe Haringingo busaba ko atakwirukanwa

Ubuyobozi bwa APR bwagiriye impuhwe Haringingo busaba ko atakwirukanwa

admin
Last updated: December 18, 2022 8:01 am
admin
Share
SHARE

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yasabye abayobozi ba Rayon Sports ko batakwirukana umutoza Haringingo Francis azizwa ko yatsinzwe n’ikipe y’Ingabo.

Ubuyobozi bwa APR FC bwasabye ko Rayon Sports itakwirukana Haringingo

Ibi byabaye nyuma y’uko Rayon Sports itsinzwe na APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, bigatuma iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda itakaza umwanya wa mbere.

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga aganira n’itangazamakuru, yasabye ko umutoza mukuru wa Rayon Sports atakwirukanwa kuko mu mupira w’amaguru habamo ibintu bitatu kandi kimwe muri ibyo ari cyo cyabaye.

Ati “Impamvu si iyindi, ni uko mu mukino habamo ibisubizo bitatu muzi (gutsinda, kunganya no gutsindwa) bityo tujye tubyakira nk’abayobozi kandi b’aba-Sportifs.”

Yongeyeho ati  “Mwihangane ntimumwirukane.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko APR FC yo yakoze inshingano za yo zo gutsinda mukeba nk’uko bisanzwe, bityo umutoza adakwiye kubizizwa nk’uko abamunjirije byagenze.

APR FC imaze kwirukanisha abatoza bane muri Rayon Sports mu myaka itatu gusa.

Tariki 21 Ukuboza 2019, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, maze uwari umutoza, Javier Martinez Espinoza arabizira. Tariki 16 Kamena 2021, APR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0, bucya Guy Bukasa atandukana n’ikipe.

Tariki 23 Ugushyingo 2021, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1, Masudi Djuma ahita ahagarikwa binamuviramo kwirukanwa. Tariki 19 Gicurasi 2022 [Igikombe cy’Amahoro], Rayon Sports yatsinzwe na APR FC ibitego 2-1, bucya Jorge Paixao ahambirizwa.

None no ku itariki 17 Ukuboza 2022, Rayon Sports yongeye gukubitwa ahababaza itsindwa na mukeba ku yindi nshuro. Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, iheruka gutsinda APR FC mu 2019 igitego 1-0 cya Sarpong cyabonetse kuri penaliti yari ikorewe Mugisha Gilbert uri muri APR FC ubu.

Haringingo yasabiwe kutirukanwa azizwa ko yatsinzwe na APR FC
APR FC imaze kwirukanisha abatoza bane muri Rayon Sports mu myaka itatu

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?