BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ubushinjacyaha bwasabiye Ndimbati gufungwa imyaka 25

Ubushinjacyaha bwasabiye Ndimbati gufungwa imyaka 25

admin
Last updated: September 13, 2022 11:50 am
admin
Share
SHARE

Uwihoreye Jean Bosco benshi bazi nka Ndimbati, kuri uyu wa 13 Nzeri 2022 yatangiye kuburana mu mizi ku byaha akurikiranyweho byo gusindisha umwana  utujuje imyaka y’ubukure (18) no kumusambanya.

Uwihoreye Jean Bosco uwi nka Ndimbati yasabiwe gufungwa imyaka 25

Ni urubanza rwabereye mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, gusa Ndimbati yaburanye ari muri gereza ya Nyarugenge, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ubushinjacyaha bwongeye kugaragaza ko bukurikiranye Ndimbati ku cyaha cyo gusindisha umwana utarageza ku myaka y’ubukure, yarangiza akamusambanya.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mukobwa yasambanyijwe mu ijoro ryo ku wa 24-25 Ukuboza 2019, nyuma yo gusindishwa na Ndimbati wamuhaye Amarula.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ifishi y’inkingo buvuga ko iri mu bishingirwaho bemeza ko Ndimbati yasambanyije Kabahizi Fridaus ataruzuza imyaka y’ubukure.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guhamya Ndimbati ibyaha akurikiranweho agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Ndimbati yireguye ahakana ibyaha ashinjwa, asobanura ko uwo ashinjwa gusambanya akiri umwana atari byo kuko baryamanye yujuje imyaka y’ubukure.

Yagaragaje ko atigeze yihakana abana be kuva umukobwa abatwite kugeza bavutse. Yerekana ko n’igihe yafatwaga yari amaze igihe abarerera iwe mu rugo.

Yongeye kuvuga ko uyu mukobwa mu bihe bitandukanye yamunanije amusaba amafaranga y’umurengera yo kumukodeshereza inzu ihenze n’indezo.

Ndimbati yongeye kwikoma umunyamakuru witwa Murungi Sabin ngo uri mubacuze umugambi wo kumufungisha abeshya uriya mukobwa ko nibakorana ikiganiro azunguka arenze Miliyoni 5 yari yimwe.

Ndimbati yavuze ko hari ibirebana n’ibimenyetso bahimbye nk’ifishi y’ubuzima bw’umwana iriho Intara, Umudugudu n’icyiciro cy’Ubudehe kandi nyamara mu 2002 ibyo bitarabagaho.

Yagaraje kandi ko kuri iyi fishi hariho ko yakingiwe Hepatite B kandi nyamara iyo ndwara yari itaratangira gukingirwa ikindi ni uko igaragaza ko yakingiwe urukingo rwa nyuma mu 2024 bivuze ko bijyanye n’amakuru y’ubushinjacyaha yaba yarakingiwe ataravuka.

Ndimbati yasabye urukiko ko rwamurenganura agafungurwa kugira ngo akomeze yirere abana be kuko abemera akaba yarabandikishije mu gitabo cy’irangamimerere.

Umuryango wa Fridaus Kabahizi wasabye indishyi ingana na Miliyoni 30 y’u Rwanda mu gihe Ndimbati yahamwa n’ibyaha akurikiranweho.

Uwunganira Ndimbati, Me Bayisabe Irene yagaragaje ko kuba umuryango wa Kabahizi usabira uyu mukobwa indishyi bikwiye gusuzumwa kuko usabirwa indishyi kuri ubu yujuje imyaka y’ubukure.

Yasabye urukiko ko aba banyamategeko baregera indishyi bakavanywe mu rubanza kuko uwo bahagarariye kuri ubu yakabaye ari Kabahizi kandi yujuje imyaka y’ubukure aho kuba ikirego cyaratanzwe n’umuryango.

Perezida w’Iburanisha yavuze ko iki kibazo ku ndishyi zisabwa Ndimbati kizasuzumwa nyuma.

Me Bayisabe yagaragaje ko bimwe mu byo batumvikanaho, ari amatariki Uwihoreye yaba yararyamaniyeho n’uyu mukobwa umurega kimwe n’itariki y’amavuko.

Yavuze ko Urukiko ruzi amategeko ruzafata umwanzuro ukwiriye umukiriya we agahabwa ubutabera buboneye.

Perezida w’Iburanisha yapfundikiye urubanza yemeza ko ruzasomwa tariki ya 29 Nzeri 2022 saa Cyenda z’amanywa.

Ndimbati yatawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2022, akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umwana utagejeje igihe cy’ubukure bikamuviramo kubyara abana b’impanga.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Ndengejeho Henry says:
    September 13, 2022 at 12:03 pm

    Ese Ndimbati nawe ntiyaba yaraguye muri ya politiki yo gukenesha rubanda, cyanga gusubiza abantu ku isuka? N’iyo yava muri prizo, ntazabasha kubaho nkuko yabagaho mbere!

    Reply
  • Nsengiyumva EMMANUEl says:
    September 14, 2022 at 11:24 am

    Ndimbati ararengana rwose umbwira ute ukuntu umuntu akingirwa ataravuka

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Rubavu: Afungiwe guhisha amakuru y’ahari imibiri 7 y’Abatutsi se yishe muri Jenosideq

4 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Ubutabera

Ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yafashwe agiye kwaka serivise za leta

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?