Uburusiya na Ukraine bemeranyije ku gahenge ko mu mazi magari y’inyanja y’umukara (Mer Noire/Black Sea), mu yandi masezerano bagiranye n’Amerika, nyuma y’iminsi itatu y’ibiganiro by’amahoro muri Arabia Saoudite.
Mu matangazo amenyesha ayo masezerano, Amerika yavuze ko impande zose zizakomeza gukora ibikorwa biganisha ku “mahoro arambye”, yatuma hongera gufungurwa inzira y’ingenzi y’ubucuruzi.
Ibiro bya perezida w’Amerika (White House) byavuze ko baniyemeje “gushyiraho ingamba” zo gushyira mu ngiro ibyari byaremeranyijwe mbere byo kureka kugaba ibitero ku bikorwa-remezo by’amashanyarazi by’impande zombi.
Ariko Uburusiya bwavuze ko agahenge ko mu nyanja kazashyirwa mu ngiro gusa nyuma yuko ibihano bimwe bwafatiwe ku bucuruzi bw’ibiribwa n’ifumbire bikuweho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko ayo masezerano yo guhagarika ibitero mu nyanja y’umukara ari intambwe yerekeza mu cyerekezo cyiza.
Yagize ati: “Haracyari kare cyane kuvuga ko [aka gahenge] kazakunda [kazakora], ariko izi zari inama zikwiriye , ibyemezo bikwiriye, intambwe zikwiriye.”
Yongeyeho ati: “Nyuma y’ibi nta muntu n’umwe ushobora gushinja Ukraine kuterekeza ku mahoro arambye.” Ni nyuma yuko mbere Perezida w’Amerika Donald Trump yari yamushinje gutambamira amasezerano y’amahoro.
Itangazo ry’Amerika ku biganiro hagati y’Amerika n’Uburusiya rivuga ko Amerika izafasha “mu gusubizaho gutuma Uburusiya bugera ku isoko mpuzamahanga ryoherezwamo umusaruro w’ubuhinzi n’ifumbire”.
Amasezerano yabayeho mbere yo gutuma amato y’ubucuruzi ahabwa inzira itekanye yo kunyuramo mu nyanja y’umukara yagezweho mu mwaka wa 2022, nyuma yuko Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare y’uwo mwaka.
Ukraine n’Uburusiya byohereza ibinyampeke byinshi mu mahanga, ndetse ibiciro byabyo byari byatumbagiye nyuma yuko intambara itangiye.
Ayo yari yiswe “amasezerano y’ibinyampeke yo mu nyanja y’umukara” yari yashyizweho kugira ngo atume amato atwaye imizigo agenda mu mutekano mu kujya no kuva muri Ukraine, atagabweho ibitero n’Uburusiya.
Ayo masezerano yoroheje itwarwa ry’ibinyampeke, amavuta y’ibihwagari n’ibindi bicuruzwa bicyenerwa mu gutuma ibiribwa biboneka, nk’ifumbire, binyujijwe mu nyanja y’umukara.
Mbere, ayo masezerano yari ateganyijwe kumara iminsi 120, ariko nyuma yuko yari yagiye yongererwa igihe inshuro nyinshi, Uburusiya bwayikuyemo muri Nyakanga (7) mu mwaka wa 2023, buvuga ko ibice by’ingenzi bigize ayo masezerano bitashyizwe mu ngiro.