BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Uburusiya bwemeje ko bwapfushije abasirikare 89 mu gitero cya Ukraine

Uburusiya bwemeje ko bwapfushije abasirikare 89 mu gitero cya Ukraine

admin
Last updated: January 4, 2023 12:49 pm
admin
Share
SHARE

Abarusiya bakomeje gushinja abasirikare bayoboye ingabo uburangare cyangwa ubumenyi buke ku rugamba, ni nyuma y’igitero cya misile ingabo za Ukraine zagabye ahitwa Makiivka kikagwamo abagera kuri 89.

Ishuri ryarashwe ryarimo abasirikare banshi n’ibikoresho byabo

Uburusiya buvuga ko abasirikare bakoze ikosa ryo gukoresha telefoni ngendanwa biha uburyo Ukraine bwo gufata amakuru yose y’aho bari bari.

Ni gake Uburusiya bwemera ko abasirikare babwo bishwe, ariko ku gitero cyo mu ijoro rya tariki 31/12 rishyira tariki 01/01/2023, Uburusiya bwavuze ko hapfuye abasirikare nibura 89.

Hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ibyabaye, dore ko ngo abasirikare bari barabujijwe gukoresha telefoni ngendanwa.

Ukraine yo ivuga ko igitero yagabye cyahitanye abasirikare 400 b’Abarusiya, abanda 300 barakomereka, misile zarashe ishuri rya gisirikare riri ahitwa Makiivka, mu gace ka Donetsk kigaruriwe n’Uburusiya.

Ni wo mubare w’abasirikare benshi Uburusiya bwaba bupfushije mu gitero kimwe kuva intambara itangiye muri Gashyantare 2022.

Uburusiya buvuga ko ahagana saa sita z’ijoro mu ijoro rya tariki 31/12 rishyira tariki ya 01/01/2023 ibisasu bya misile byarashwe n’imbunda yakorewe muri America yitwa Himars  byaguye kuri ririya shuri, ariko bibiri biraswa bikiri mu kirere.

Umuyobozi mukuru wungirije w’ingabo zari muri kariya gace, Lt Col Bachurin, ari mu basirikare bishwe nk’uko Minisiteri y’Ingabo ya kiriya gihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatatu.

Iyi Ministeri ivuga ko abayobozi bizagaragara ko bagize uburangare bazajyanwa mu Nkiko.

Mbere Uburusiya bwari bwatangaje ko abasirikare baguye muri kiriya gitero ari 63.

Gusa bamwe mu batangaza amakuru ku ntambara ibera muri Ukraine kandi babogamiye ku Buruisya bavuga ko abasirikare bapfuye babarirwa muri magana, bagashinja abayoboye ingabo uburangare cyangwa ubumenyi buke, bitewe n’uko barunze abasirikare ahantu hamwe umwanzi ashobora kurasa.

Pavel Gubarev, yabaye umuyobozi mu Ntara ya Donetsk, yavuze ko gushyira abasirikare mu nzu imwe bangana uko bari, ari icyaha cyo kutagira icyo umuntu yitaho.

Ati “Nib anta muntu wahanirwa ibi, byarushaho kuba bibi.”

Umuyobozi w’Inteko ishinga Amategeko wungirije i Moscow, Andrei Medvedev, yavuze ko byari ibigaragara ko abasirikare ari bazashyirwaho uruhare kuruta umuyobozi wabo wafashe icyemezo cyo kubarundira ahantu hamwe.

Perezida Vladimir Putin ku wa Kabiri yasinye itegeko rigenera impozamarira imiryango y’Abasirikare baguye ku rugamba, buri wese akazahabwa miliyoni 5 z’amafaranga akoreshwa muri kiriya gihugu agera kuri Pound (£) 57,000; ni ukuvuga arenga gato miliyoni 70Frw.

ISOOKO: BBC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • kagabo says:
    January 4, 2023 at 1:45 pm

    Iyo ugiye mu gisirikare,uba wiyemeje “Kwica” cyangwa “Kwicwa”.Abasesenguzi benshi bahamya ko Putin ajyana isi ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques isi yose igashira.Gusa nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo Armageddon ivugwa muli bibiliya.Birashoboka cyane ko yegereje iyo urebye ibirimo kubera ku isi byinshi biteye ubwoba cyane.Turusheho gushaka imana,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli igice cya 2,umurongo wa 11 havuga.

    Reply
  • Anonymous says:
    January 4, 2023 at 2:56 pm

    Ubukoko putin yahagaritse intambara koko

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
Mu mahanga

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Mu mahanga

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?