BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Uburusiya bwadufashije kwirukana Abakoloni, nta we uzadusaba kubwamagana – Museveni

Uburusiya bwadufashije kwirukana Abakoloni, nta we uzadusaba kubwamagana – Museveni

admin
Last updated: July 26, 2022 12:53 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergey Lavrov akomeje urugendo rwe muri Africa, nyuma yo kugera muri Uganda ku wa Mbere nijoro, kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro na Perezida Yoweri Museveni.

Sergey Lavrov, Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga ari kumwe na Perezida Yoweri Museveni

Perezida wa Uganda yavuze ko nubwo mu gihe gishize nta mutegetsi ukomeye mu Burusiya ku rwego rwa Sergey Lavrov wasuye Uganda, ariko ibihugu byombi bifitanye umubano, ndetse amushimira ko ari we wo kuri uru rwego uje muri iki gihugu.

Yavuze ko ubwo African National Congress (ANC) yashingwaga muri Africa y’Epfo, ari bwo Uburusiya bwatangiye gufasha Africa kurwanya abakoloni.

Ati “Izindi ngufu zaraje, abo ni Aba-Bolsheviki bafashe ubutegetsi mu Burusiya mu 1917, sinzi uko mubatekerezaho, ariko mwaba mubakunda cyangwa mutabakunda kuri twe baradufashije mu kurwanya abakoloni, ni wo mubano dufitanye n’Uburusiya bafashije Africa kurwanya abakoloni.”

Museveni yavuze ko bigoye ko hari umuntu wabasaba kwamagana Uburusiya bitewe n’ayo mateka.

Yagize ati “Iyo hari ikibazo kivutse hari abantu badusaba gufata uruhande rudashyigikiye Uburusiya, duhita tubabwira ngo aba bantu twabanye na bo imyaka 100 ni gute mutubwira ngo ako kanya tubamagane?

Bamwe baje gufata abacakara inaha bakanakora ibikorwa bibi, twarabababariye, turakorana ni gute twatera umugongo umuntu utaragize icyo adutwara ahubwo wadufashije?”

Sergey Lavrov yageze muri Uganda ku wa Mbere

Museveni yavuze ko yamaganye Uburusiya ubwo bwateraga igihugu cya Tchecoslovaquie, akavuga ko igihe Uburusiya buzakora amakosa azabyamagana ariko haba nta makossa yabaye akabireka.

Perezida wa Uganda yavuze ko uretse gukorana n’Uburusiya mu ntambara zo kurwanya abakoloni, ubu umubano wiyongereye urenga umutekano bakaba barashyizeho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi iziga ku bindi Uganda yakoranamo n’Uburusiya.

Museveni yavuze ko hari ibihingwa nk’ikawa, icyayi, ndetse hakaba amata n’inyama Uganda ijyana mu bihugu by’i Burayi, ubu ishobora kugurisha ku Burusiya.

Ndetse imikoranire ngo ishobora kujya mu bya Siyansi no mu by’ingufu za nikireyeri (nuclear energy).

Sergey Lavrov na we yavuze ko mu mwanya yamaranye na Museveni baganiriye ibintu byinshi birimo ibibazo bireba Africa n’ibindi biri ku rwego mpuzamahanga. Banaganiriye ku bufatanye mu by’ubukungu, ndetse no kureba uko Uburusiya bwafasha Uganda kugira icyogajuru no gufatanya mu guteza imbere ubuvuzi.

Minisitiri w’Uburusiya arashaka imbaraga muri Africa, cyane mu bijyanye no gushyigikirwa ku rwego mpuzamahanga nyuma y’intambara imaze igihe iki gihugu gishoje kuri Ukraine.

Sergey Lavrov yahereye mu Misiri, ajya muri Congo Brazzaville, ubu ari muri Uganda.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • kabano says:
    July 26, 2022 at 3:17 pm

    Nibyo koko,Abakoloni bakoze ibintu bibi byinshi.Urugero,Umwami w’Ababiligi Leopold II yishe Abakongomani barenga 10 millions.Ariko na Russia yamaze Ukrainians ibica !!! Bose ni bamwe.Ubutegetsi bwiza buzaza igihe Imana izashyiraho ubwami bwayo bugategeka isi,bubanje “kumenagura” ubutegetsi bwose bwo ku isi nkuko Daniel 2:44 havuga.Niyo mpamvu Yezu yasize adusabye gusenga dusaba Imana ngo itebutse ubutegetsi bwayo.Ni nayo mpamvu buri munsi dusenga tubwira Imana ngo:” Let your kingdom come” (Ubwami bwawe nibuze).Buri hafi kuza.Abakristu nyakuli bashonje bahishiwe.Abakora ibyo itubuza bose,izabanza ibarimbure kuri uwo munsi nkuko Zaburi 145:20 havuga.Museveni yali akwiye kubimenya,aho kurata Russia.

    Reply
  • ALEXIS says:
    July 27, 2022 at 7:01 pm

    YEWE RUZACA IMANA

    Reply
  • Nshimiyimana emmanuel says:
    July 29, 2022 at 7:17 am

    abarusia nabantu babagabo ahubwo natwe bazadusure
    kuko bafata ibyemezo bidasanzwe ntawujya ubatangira mugikorwa batekereje.

    Reply
  • Pascal Baylon Ndengejeho says:
    July 30, 2022 at 3:57 pm

    Icyiza ni icyiza n’iyo cyakorwa na bake kandi ikibi ni ikibi n’iyo benshi baba aribo bagikora! Niyo mpamvu ari abo bakoloni ari abarusiya, dukwiye kureba biyo bakorra. Twabishaka, tutabishaka, Rusiya yakoze nabi yuko yahohoteye igihugu cyarimo amahoro. Ntibibuza no kwamagana ibikorwa abakoloni bakoze muri biriya bihe Museveni avuga! Igitangaje ariko nuko igihe Museveni yarwanaga, hari ibihugu byinshi yita ibikoloni byamufashije, akenshi binyuze ku bihugu bituranyi nk’Urwanda. Ndetse ntawabura kwemeza ko ejo uzumva asingiza biriya bihugu atitaye kuri biriya avuga none! Ntitwibagirwe ubwo Museveni yavugaga ko babeshya abanyarwanda ko hari uwatera aturutse Uganda. Hari muri 1986. Ntacyo mvuze ntiteranya!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Donald Trump yoherereje ibaruwa perezida wa Isiraheli amusaba kubabarira byimazeyo Benjamin Netanyahu 

Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaje ko igihe kigeze ngo…

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
Mu mahanga

Fizi: RDC n’u Burundi byashinjwe kohereza izindi ngabo zo ‘kumara Abanyamulenge

2 Min Read
Mu mahanga

Papa Leo XIV yakiriye Perezida Ramaphosa i Vatican mu gihe Afurika y’Epfo na Amerika bitavuga rumwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?