BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Uburusiya bwaburiwe ko nibukoresha intwaro kirimbuzi, Uburayi buzihimura

Uburusiya bwaburiwe ko nibukoresha intwaro kirimbuzi, Uburayi buzihimura

admin
Last updated: October 14, 2022 1:40 am
admin
Share
SHARE

Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bumwe bw’Uburayi, Josep Borrell yavuze ko Uburusiya nibukoresha intwaro kirimbuzi muri Ukraine, ingabo zabwo “zizakubitwa inshuro” n’Abanyaburayi.

Josep Borrell iburyo na Jens Stoltenberg ibumoso

Josep Borrell yagize ati “Putin avuga ko atarimo gukina. Nibyo, ntashobora gukina, ariko bigomba gusobanuka, ko abaturage bafasha Ukraine, Ubumwe bw’Uburayi, n’ibihugu bibugize, na leta zunze Ubumwe za America, n’ingabo zishyize hamwe za Nato/OTAN na bo ntabwo barimo gukina.”

Ayo ni amagambo Borrell yavugiye ku murwa mukuru w’Ububiligi, Brussels.

Yagize ati “Igitero icyo ari cyo cyose cy’intwaro kirimbuzi kuri Ukraine, kizagira igisubizo, ntikizaba ari igisubizo cy’intwaro kirimbuzi, ariko kizaba ari igisubizo gikomeye cyane kizatangwa n’ingabo, ku buryo intwabo z’Uburusiya zizaneshwa.”

Umunyamabanga mukuru wa Nato, Jens Stoltenberg yaburiye Uburusiya ko buzaba burenze umurongo ukomeye igihe bwakoresha intwaro kirimbuzi kuri Ukraine.

Stoltenberg yavuze ko atavuga igisubizo ingabo zishyize hamwe zizatanga, ariko ko kizagira ingaruka zikomeye.

Yavuze ko impamvu zatuma Nato ikoresha intwaro kirimbuzi ziri kure cyane.

Ibihugu 50 bishyigikiye Ukraine byakoreye inama mu Bubiligi ku cyicaro cya Nato. Ibi bihugu kandi byo muri Nato byiyemeje guha Ukraine intwaro zikomeye zo kurinda ikirere cyayo.

Intambara y’Uburusiya muri Ukraine imaze gufata intera, Ukraine ivuga ko yashushubikanyije ingabo z’Uburusiya mu mijyi myinshi zari zafasha, ikaba ishaka kwigarurira ubutaka bwayo igasubirana imipaka yahoranye mbere y’umwaka wa 1991.

Uburusiya nab wo bwamaze gufata intara zirimo Crimea (2014), ndetse na DONBASS aka gace kafashwe muri iyi ntambara nshya.

BBC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

3 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
Mu mahanga

Fizi: RDC n’u Burundi byashinjwe kohereza izindi ngabo zo ‘kumara Abanyamulenge

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?