BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ubuke bw’imbuto n’isoko ridahagije muri Afurika mu byo AGRA igiye gukemura

Ubuke bw’imbuto n’isoko ridahagije muri Afurika mu byo AGRA igiye gukemura

admin
Last updated: September 9, 2022 9:25 am
admin
Share
SHARE
Ihuriro ry’ubuhinzi ku mugabane wa Afurika, AGRA, ryatangaje ko kubonera imbuto abahinzi ndetse no kugeza ku isoko umusaruro ari bimwe mu bigiye kwitabwaho muri gahunda y’imyaka itanu.
Dr Karibata yagaraje gahunda z’ ubuhinzi muri Afurika mu gihe cy’imyaka itanu.

Ibi ryabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 8Nzeri 2022 , ubwo hatangazwaga gahunda y’imyaka itanu (2023-2027).

Iyi gahunda biteganyijwe ko izakorwa mu bihugu 16 byo muri Afurika igamije ko abaturage bo ku mugabane wa Afurika bihaza mu biribwa ariko kandi bakanasagurira isoko.

Ibi byatangajwe mu ihuriro nyafurika igamije guteza ubuhinzi muri Afurika,AGRF , riri kubera  mu Rwanda kuva kuwa 6 Nzeri 2022.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu bagera ku 2500 barimo abakuru b’ibihugu, ba minisitiri bashinzwe ubuhinzi, abikorera, abahanga mu ngeri zinyuranye n’abandi.

Perezida wa AGRA, Dr Agnes Kalibata, agaruka ku by’ibanze mu mri iyi myaka bizakorwa yagize ati” Ibyo tugiye kwibandaho muri iyi gahunda tugiye kwinjiramo, ni ukugerageza tukareba uko dusubiza Ibibazo bitwugarije, harimo kurwanya ikibazo cy’inzara,kureba uko abaturage bafite imbuto nziza.

Ikindi ni ugukomeza gushyira imbaraga gufasha gahunda za Leta, kugira ngo ubuhinzi bukomere muri ibyo bihugu.Ikindi ni ikibazo cy’amasoko.Ikibazo cy’amasoko tubona ari cyo bizadufasha gusubiza Ibibazo turimo mu buhinzi.”

Uyu muyobozi yavuze ko ikindi kizibandwaho muri iyi gahunda ari uguhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Uwahoze ari Minisiti w’Intebe wa Ethiopia, akaba umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya AGRA,  Hailemariam Desalegn, yatangaje ko izi gahunda nizishyirwa mu bikorwa ,hazagaragara impinduka mu buhinzi bwa Afurika.

Yavuze ko bitazagerwaho gusa kuko bisaba nibura Miliyoni 550$.

Yagize ati “Turifuza guhindura imirire y’Abanyafurika,tukizera ko buri wese agerwaho n’indyo ihendutse kandi yuje intungamubiri zitandukanye. Ariko ibi byose bifite ikiguzi, dukeneye Miliyoni 550$ yo gutera iyi gahunda.”

Yavuze kandi ko ku bufatanye n’abikorera bizarushaho kwagura urwego rw’ubuhinzi ku mugabane wa Afurika.

Minisitri w’ubuhinzi n’ubworozi muri Burkinafaso,  Delwendé Innocent Kiba, yatangaje ko AGRA yagize uruhare rukomeye mu guteza Imbere ubuhinzi muri iki gihugu by’umwihariko kubaka inzego z’abikorera.

Yagize ati“AGRA yagize uruhare mu kongerera ubushobozi inzego z’abikorera. Ni ikintu cy’ingenzi kuko ntabwo twateza imbere ubuhinzi ,kwihaza mu biribwa , dukeneye nabwo inzego z’abikorera.Hamwe na AGRA uyu munsi, dufite ibigo bitubura imbuto,byubakiwe ubushobozi ba AGRA.”

Uyu muyobozi yongeraho ko kuva 2015 AGRA yakomeje gushyigikira ingamba zijyanye n’ubuhinzi muri iki gihugu hagamijwe ko Umuturage yihaza mu biribwa.

Iyi nama ya AGRF iri kurebera hamwe uko Afurika ishobora kwihaza mu biribwa, igahangana n’imbogamizi zihari muri iki gihe.

Abakuru b’ibihugu bya Afurika bari kwiga uburyo bashobora kongera ishoramari ryifashishwa mu gutuma ibiribwa biboneka kuri uyu mugabane.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?