Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye gushimangira ko u Rwanda rugifite impungenge z’umutekano warwo kubera intambara irimbanyije mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahamya ko izo mpungenge zigomba gukemuka.
Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye inama ihuriweho y’abakkuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC ku wa 24 Werurwe 2025 , hifashishijwe ikoranabuhanga yigaga ku kibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa RDC.
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rukirajwe ishinga n’umutekano warwo kandi ko iki kibazo kizavanwaho no gukemura impamvu zigitera ziri mu bihugu birukikije birimo na DRC.
Ati ‘Iyo tuvuze ubusugire bw’ibihugu, tuba tuvuze ubwa buri gihugu. Ubusigire n’ubutavogerwa bya buri gihugu bigomba kubahirizwa.’
Yongeyeho ko “Iyo ushaka kurangiza intambara, uca akerengane, urangiza ibibazo bya politiki bitari ibyo gusa abaturage bawe bafite, ahubwo n’iby’abandi barimo n’iby’abaturanyi bawe baba bagizweho ingaruka n’ibyo bituruka iwawe”.
Perezida Kagame yashimangiye ko hari intambwe ikomeje guterwa mu gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano muke cyabaye agatereranzamba mu Burasirazuba bwa RDC, agaragaza icyizere cy’uko urugendo rw’amahoro rwatangijwe ku bufatanye bwa EAC na SADC ruzatuma buri wese atanga umusanzu mu kurandura ibibazo bihereye mu mizi yabyo.
Umukuru w’Igihugu yanagaragaje ko kugira ngo intambara yo muri Congo irangire, iki gihugu gikeneye guca akarengane, ariko nanone kikanakemura ibibazo bya Politiki bibangamiye abaturage bacyo ndetse n’abaturanyi.