BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > U Rwanda ruzasobanura uko Rusesabagina yafashwe mu buryo bukurikije amategeko

U Rwanda ruzasobanura uko Rusesabagina yafashwe mu buryo bukurikije amategeko

admin
Last updated: August 4, 2022 2:40 pm
admin
Share
SHARE

Umwe mu bashyitsi bakomeye ku isi mu Cyumweru gitaha azasura u Rwanda, uwo ni Umunyamabanga wa Leta muri America, Antony J. Blinken mu bimuzanye harimo n’umuturage ufite uburenganzira buhoraho bwo kuba muri USA, uyu akaba ari Paul Rusesabagina wakatiwe imyaka 25 y’igifungo kubera ibyaha byamuhamye.

Antony Blinken azaza mu Rwanda avuye muri Congo

Itangazo u Rwanda rwasohoye rivuga ko rwiteguye kwakira Umunyamabanga wa Leta ya America, Antony Blinken, ndetse no kuganira na we ku bibazo bitandukanye birimo icyerekezo gishya cy’imikoranire y’ibihugu by’Isi mu bijyanye no gufatanya mu iterambere.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ivuga ko mu bindi bizaganirwa harimo ikibazo cy’ibiribwa ku isi ndetse n’ikibazo cy’ingufu.

Abayobozi bazanaganira ku bucuruzi, ishoramari, imihindagurikire y’ibihe no kurwanya iterabwoba.

Blinken utegerejwe i Kigali tariki 10-11 Kanama, 2022 azanaganira n’abayobozi b’u Rwanda ibijyanye no kuhoreza ingabo zibungabunga amahoro ku isi, ikibazo cy’umutekano muke mu Karere n’uruhare u Rwanda rwagira ngo ibintu bige mu buryo, ubufatanye hagati ya America n’u Rwanda ndetse bazaganira ku burenganzira bwa muntu n’imiyoborere.

itangazo rya Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga rigira riti “Gukuraho impogamizi ziteza umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari ni ibyihutirwa, kandi u Rwanda rwiteguye gushyigikira inzira zose zatangijwe n’Akarere mu gushaka umuti urambye.” 

U Rwanda ruvuga ko hagiye gushira imyaka irenga 10 ruganira na America ku kibazo cya Paul Rusesabagina, uruzinduko rwa Antony Blinken rukaba ari amahirwe yo kongera gusobanura neza ikibazo.

Itangazo rigira riti “U Rwanda rwakiriye aya mahirwe nanone yo kongera gusobanura neza, ku ifatwa rye no gucibwa urubanza ku byaha bikomeye (areganwa n’abandi 20), [ko ifatwa rye] ubwo yabaga muri America rikurikije amategeko haba mu Rwanda no ku mategeko mpuzamahanga.”

Muri Kanama, 2020 Paul rusesabagina wabaga muri America yisanze i Kigali agwa mu kantu. Inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zavuze ko we ubwe yizanye i Kigali atabizi, yagera mu Rwanda agafatwa.

Paul Rusesabagina we avuga ko ifatwa rye ridakurikije amategeko kuko “yashimuswe”, ubwo ngo yari muri Qatar ashaka kujya i Bujumbura.

Gusa, u Rwanda rumushinja ibyaha bikomeye byo kugaba ibitero ku butaka bwarwo bikozwe n’umutwe wa FLN-MRCD, aho ibyo bitero muri Nyungwe, muri Nyaruguru na Nyamagabe byaguyemo abaturage b’inzirakarengane.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Nyakeza Claudine says:
    August 4, 2022 at 6:38 pm

    Ukurikije amabaruwa yanditswe n’ubutegetsi bwa Amerika, ntabwo Blinken aje mu mishyikirano, cyane cyane ku byerekeye ifatwa n’urubanza rwa Rusesabagina. Umwanzuro warangije gufatwa. Rusesbagina yarashimuswe kandi bifitiwe ibimenyetso. Umufatanyabikorwa mu ishimutwa: Niwemwungeri yarabyemeje ko yashutse Rusesabagina akamuzana i Kigali. Uwahoze ali umuvugizi wa Leta Busigye yemeje ko Urwanda rwareishye iyo ndege. Perezida wa Repubulika yemeye ko ukuzanywa mu Rwanda kwa Rusesabagina kwapanzwe neza n’Urwanda! Niba koko hari amakosa yakozwe, hagombaga ubufatanye hagati y’ibihugu maze umunyabyaha agashyikirizwa urukiko rubikwiye. Siko byakozwe! Habaye amakosa agomba gukosorwa ariko bitavuze ko uwakoze icyaha atagomba kugezwa imbere y’ubutabera.

    Reply
  • Q says:
    August 5, 2022 at 3:20 am

    Uwo muswa gashakabuhake,Rugigana nawe azasobanure uko ejobundi igihugu cye Amerika cyishe uwari warasimbuye Bin Laden kimurashishije misile yarashwe na Drone muri Afghanistan none aje gutera ubwoba n’igitutu ngo barekure ikihebe Rusesabagina cyicishije inzirakarengane hafi y’ishyamba rya Nyungwe!gashahurwe.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?