BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > U Rwanda rwasohoye itangazo ku birego bishya byo “gutera Congo no gufasha M23”

U Rwanda rwasohoye itangazo ku birego bishya byo “gutera Congo no gufasha M23”

admin
Last updated: August 5, 2022 9:52 am
admin
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego bishya bivugwa ko bikubiye muri raporo y’impuguke za UN zemeza ko ingabo z’u Rwanda zakoreye ibikorwa bya gisirikare ku butaka bwa Congo hagati y’Ugushyingo 2021 na Nyakanga 2022.

Imodoka y’intambara y’ingabo z’u Rwanda

U Rwanda ruvuga ko ibiri muri raporo y’izo mpuguke byashyikirijwe Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi, byari kuzasohoka mu Ukuboza, 2022.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ntacyo yavuga kuri “raporo itarasohoka, ndetse itaranemezwa.”

Iriya raporo ngo yageze muri kariya kanama k’umutekano ka UN muri Kamena 2022, ariko u Rwanda ruvuga ko irimo ibirego by’ibinyoma.

Itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda rigira riti “Ubu ni uburyo bwo kuyobya no guhunga ikibazo nyacyo.” 

U Rwanda ruvuga ko igihe ingabo za Congo zitahagarika imikoranire n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, “amahoro atazigera agerwaho mu Karere k’Ibiyaga bigari.”

Ikindi ngo ubwo bufatanye bwa FDLR n’ingabo za Congo buba mu gihe ingabo za UN, zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO zirebera.

Musanze: Ibisasu byaturikiye muri Kinigi na Nyange – icyo abaturage bari kuvuga

U Rwanda kandi ruvuga ko igihe rwagabwagaho ibitero bivuye muri Congo bikica abantu ndetse bikangiza imitungo yabo, rufite uburenganzira bwo kurinda ubusugire n’umutekano w’abaturage barwo kandi ko rutari gutegereza ko bigera iwandabaga.

Ku byo gufasha M23, U Rwanda rwatangaje ko ikibazo cyayo kizwi ndetse kimaze imyaka irenga 25 bitewe n’impunzi z’abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bahungiye mu Rwanda n’ahandi.

Itangazo rigira riti “U Rwanda rwambuye intwaro M23 rujyana abarwanyi bayo kure y’umupaka wa Congo, abandi barwanyi banyanyagiye mu Karere, abo bari mu ntambara na Congo ntabwo ari uruhare rw’u Rwanda.”

U Rwanda kandi ruvuga ko rwakomeje gutakamba rugaragaza ko umutekano warwo ugeramiwe ariko ntacyakozwe, ndetse rukavuga ko ruri gukorana n’ibindi bihugu kugira ngo haboneke umutekano kuri buri wese mu baturanyi barwo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Kurazikubone Jean says:
    August 8, 2022 at 9:32 am

    Kwemera ko akazi katakozwe neza igihe bigaragarira buri wese ni kimwe mu bituma igihugu gitera imbere. Nkeka Nyakubahwa Vincent Biruta n’abo bafatinyije, bakwiye kwemera ko batakoze dipolomasi iduhesha ishema. Urwanda ruri mu bibazo n’ibihugu bidukikije. Umunyarwaanda arahita akamaganywa kandi atariko byari bimeze mu myaka itanu ishize. Bivuzeko dipolomasi yacu yarazambye pe! Ariko kandi ntabwo ari minisitiri wenyine ugira uruhare mu bya dipolomasi. Izindi nzego nazo zabigizemo uruhare. Ni igihe rero cyo kwisuzuma no gufata ingamba zikomeye! Guhora muri “baratubeshyera” kandi lya koranabuhanga twashyize imbere ari lyo ritwambika ubusa, nribiduha amanota ku rwego rw’isi!

    Reply
  • Kurazikubone Jean says:
    August 8, 2022 at 9:32 am

    Kwemera ko akazi katakozwe neza igihe bigaragarira buri wese ni kimwe mu bituma igihugu gitera imbere. Nkeka Nyakubahwa Vincent Biruta n’abo bafatinyije, bakwiye kwemera ko batakoze dipolomasi iduhesha ishema. Urwanda ruri mu bibazo n’ibihugu bidukikije. Umunyarwaanda arahita akamaganywa kandi atariko byari bimeze mu myaka itanu ishize. Bivuzeko dipolomasi yacu yarazambye pe! Ariko kandi ntabwo ari minisitiri wenyine ugira uruhare mu bya dipolomasi. Izindi nzego nazo zabigizemo uruhare. Ni igihe rero cyo kwisuzuma no gufata ingamba zikomeye! Guhora muri “baratubeshyera” kandi lya koranabuhanga twashyize imbere ari lyo ritwambika ubusa, nribiduha amanota ku rwego rw’isi!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose…

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera Ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo…

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango w'Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa…

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?