U Rwanda rwanenze ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye (Loni) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) kunanirwa kubusohoza.
Byagarutsweho na Minisitiri W’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe ubwo yari mu nama y’akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi kuri uyu wa 27 Werurwe 2025, yigaga ku bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Amb. Nduhungirehe yanenze imikorere y’Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga 25 muri DRC nyamara zarananiwe gushyira mu bikorwa inshingano zazjyanye muri icyo Gihugu zo kurandura imitwe yose yitwaje intwaro, harimo n’umutwe wa FDLR w’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, umaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bwa DRC.
Yagize ati: “Ntidushobora kwizera amahoro niba intandaro y’ibi bibazo idakemutse. Mu byukuri, guhera mu 2003, iyi nama yongeye kwibutsa ko ari ngombwa gukemura ikibazo cya FDLR binyuze mu myanzuro irenga 20. Nyamara, nyuma y’ama miliyari y’amadorari yakoreshejwe mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro buhenze cyane mu mateka, kugera ku bisubizo bifatika biracyagoye.”
Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje kandi ko u Rwanda rurenganywa buri gihe, rukikorezwa ibibazo bya Congo yananiwe gukemura ubwayo, ariko ko rutazatezuka gucunga umutekano warwo no kurinda ubusugire bw’igihugu.
Yagize ati “Intandaro y’aya makimbirane usubiye inyuma, mbere na mbere akomeza gutizwa umurindi n’umutwe witwara gisirikare w’abajenosideri wa FDLR, nubwo uzwiho ibikorwa by’ubwicanyi bushingiye ku moko, kwinjiza abana mu gisirikare, no guhungabanya umutekano mu Rwanda no muri RDC, birababaje kubona imwe mu miryango mpuzamahanga ikomeza kwirengagiza nkana ko utabaho.”
Nubwo bimeze bityo ariko, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rukomeje kwizera ko MONUSCO ishobora guhindura imikorere kandi ikagira uruhare runini mu gukemura ibyo bibazo, mu gihe yaba yubahirije inshingano zayo zo kurengera abaturage, kwita ku burenganzira bwa muntu ndetse ikaba yanatanga ubufasha mu nzira ziganisha ku mahoro arambye zihuriweho n’umuryango wa EAC na SADC.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kugeza ubu mu kwishakamo ibisubizo, ubu hari imbaraga zihuriweho hagati ya EAC na SADC, nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo guhuza ibiganiro bya Luanda na Nairobi.