BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jun 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > U Rwanda rwanenze ibihugu by’amahanga bikomeje kuvangira inzira y’amaho rukomeje na DRC

U Rwanda rwanenze ibihugu by’amahanga bikomeje kuvangira inzira y’amaho rukomeje na DRC

sam
Last updated: June 11, 2025 12:34 pm
sam
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yanenze bamwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bakomeje gukwirakwiza mu itangazamakuru inyandiko zikirimo kuganirwaho gutegura amasezerano y’amahoro yitezwe gusinywa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yanenze imyitwarire ya bamwe mu bayobozi mu gihe bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga byasohoye amakuru avuga ko bahawe amakuru y’ibikubiye mu busabe bw’ibihugu kugira ngo ayo masezerano ashoboke.

Ikinyamakuru Reuters cyasohoye inkuru ivuga ko hari amakuru cyahawe na bamwe mu bayobozi ba Amerika ko icyo gihugu gisaba “u Rwanda gukura Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mbere y’uko amasezerano y’amahoro abanza gusinywa”, nubwo amahanga yose adahwema guhamirizwa ko nta Ngabo z’u Rwanda ziri mu Burasirazuba bwa RDC.

Impuguke mu bya Politiki zigaragaza ko abakoreshejwe mu gukwirakwiza ibyo bihuha ari abanyamakuru basanzwe baharabika u Rwanda mu bitangazamakuru mpuzamahanga bakorera.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ayo makuru yahawe itangazamakuru agoreka ibyifuzo n’inyandiko z’akazi zikubiye mu mushinga w’amasezerano y’amahoro kandi ashobora gusubiza irudubi ibiganiro by’amahoro bya Washington.

Yagize ati: “Ndizera ko inzego ziri mu biganiro biganisha ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, zirimo gusohora inyandiko zigoretse z’ibyifuzo n’inyandiko z’ibiganiro mu bitangazamakuru, zizi neza ko zishobora kubangamira intsinzi y’ibiganiro bya Washington.”

Ku wa 25 Mata 2025, ni bwo u Rwanda na RDC bashyize umukono ku masezerano y’ibanze y’amahame yasinyiwe agamije gutegura amasezerano y’amahoro azagira uruhare mu kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari no kwimakaza ubutwererane mpuzamahanga bufungurira amarembo Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ayo masezerano y’ibanze yari ayo gufasha ibihugu gutangira ibiganiro biganisha ku kuzahura umubano biri ku murongo umwe ku birebana n’ibibazo by’umutekano muke mu Karere.

Ayo masezerano y’ibanze y’amahame akubiyemo kuba u Rwanda na RDC byemeranywa ko ubusugire bwabyo ari ntavogerwa, bityo bikaba byariyemeje gushaka uburyo amakimbirane ahari yakemurwa mu buryo bw’amahoro aho gukoresha ingufu za gisirikare cyangwa kubihoza mu magambo gusa.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC: Abantu 32 baguye mu mpanuka y’ubwato

Abantu babarirwa muri 32 baguye mu mpanuka y’ubwato bubiri bwari butwaye abagenzi…

Amajyaruguru: Abakora n’abacuruza inzoga z’inkorano bahagurukiwe

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yatangaje ko iyo ntara n’iy’Iburengerazuba zigiye guca…

Israel yivuganye abasirikare  bakuru ba Iran mu gitero simusiga yabagabyeho

Kuri uyu wa Gatanu mu masaha y'urukerera, Israel yagabye igitero gikomeye kuri…

Umwongereza ukomoka mu Buhinde niwe  niwe mugenzi wenyine  warokotse impanuka y’ indege ya AirIndia

Umugabo w'Umwongereza ukomoka mu Buhinde yagenze n'amaguru ava mu bisigazwa by'indege ya…

Abanyakenya bari mu myigaragambyo isaba Umuyobozi wungirije wa Polisi kwegura

Abanyakenya barakajwe n’urupfu rw’umusore witwa Albert Ojwang wapfiriye muri kasho, bari mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Ingabo za SADC zari muri DRC zigiye gutaha

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwakiriye inkura zera 70 zavanywe muri Afurika y’Epfo.

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rugiye kubaka urugomero ruzatanga amashanyarazi mu Rwanda, u Burundi na DRC

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda ana Algeria byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?