Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 10 Kamena 2025, U Rwanda rwakiriye inkura zera 70 zavanywe muri Afurika y’Epfo
Izi nkura zagejejwe mu Gihugu mu byiciro bibiri zajyanywe muri Pariki y’Igihugu y’Akagera na RDB k’ubufatanye Umuryango Howard G Buffet n’Ikigo African Parks.
U Rwanda rwatoranyijwe kwimurirwamo izi nkura kubera urwego rukomeye rumaze kugeraho mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, by’umwihariko inkura.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko kuzana izi nkura, biri mu muhate w’u Rwanda wo kubungabunga ibidukikije no kugarura izi nyamaswa muri aka Karere.
Izi nkura zikaba zitezweho kuzakurura ba mukerarugendo benshi. U Rwanda rwaherukaga kwakira inkura zera 30 zaturutse na bwo muri Afurika y’Epfo mu 2021.
Icyo gihe impano yatanzwe n’Ikigo Beyond Phinda Private Game Reserve cyo muri Afurika y’Epfo.
Mu 2007, ubwo inkura zabaga mu Rwanda zose zari zishize kuko aribwo iya nyuma yapfuye, nyuma y’imyaka 10, mu 2017, ni bwo u Rwanda rwagaruye inkura zirabura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, ku ikubitiro haza 18 (ingabo umunani n’ingore 10) ziturutse muri Afurika y’Epfo ku bufatanye bwa RDB ndetse n’ umuryango wa Howard G Buffett.
Nubwo umubare w’inkura ukomeje kwiyongera mu Rwanda, imibare y’umuryango wita kuri izi nyamaswa ku Isi ugaragaza ko ku ruhando mpuzamahanga ziri kugabanuka aho mu myaka ine ishize zavuye ku bihumbi 18 zikaba zigeze ku ziri munsi y’ibihumbi 16.
Kuri ubu Pariki y’Igihugu y’Akagera iri kubarizwamo izigera ku 111.