Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere u Rwanda rwakiriye ikindi kicyiro cy’Abanyarwanda 796 bari barafatiwe bugwate n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Bakiriwe nyuma y’abikiciro cya mbere cyakiriwe ku wa 17 Gicurasi , barenga 300 bari biganjemo abagore n’abana.
Bamwe muri bo bavuga ko FDLR zabakoreshaga imirimo y’uburetwa ndetse no kubahohotera.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko abakiriwe basobanuriwe iterambere ry’igihugu nyuma y’amakuru atariyo bahabwaga na FDLR bababuza gutaha.
Meya wa karere ka Rubavu Mulindwa Prosper , ashishikariza abaturage basanze kubakira neza ntibabishishe ndetse nabo bakitabira ibikorwa leta ibagenera nk’abandi banyarwanda.
Yavuze ko Abanyarwanda bari barashimuswe na FDLR bazahabwa ibyangombwa byose, ndetse amahirwe batabonye bakayabona. Yabijeje ko abana baziga, abakuru bagafashwa kwiga imyuga kugira ngo bazashore kwiteza imbere.
Yagize ati “Ibyabateraga ubwoba mwabisize aho mwahoze… Mutuze mu mutima yanyu, ubu mugiye gukora imishinga y’ahazaza, mu gihe muri RDC mwabagaho mutazi ejo hazaza. Hari gahunda zo gufasha abantu kwivana mu bukene nka Girinka, ubu mu bihe biri imbere tuzasanga mwarahinditse aborozi b’inka, aborozi b’amatungo magufu. Mugeze mu gihugu tubara umwe ku wundi tukavuga ngo uri uw’agaciro, buri wese ahindutse uw’agaciro ntagereranywa. Mutuze, mwinjire mu gihugu cyanyu mwishimye.”
Biteganyijwe ko batuzwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi .
Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bagera kuri 2500, bafashwe nk’ingwate na FDLR, Umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR).