BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > U Rwanda rwakiriye icyiciro cya Kabiri cy’Abanyarwanda barenga 790 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya Kabiri cy’Abanyarwanda barenga 790 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR

sam
Last updated: May 19, 2025 9:31 am
sam
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere u Rwanda rwakiriye ikindi kicyiro cy’Abanyarwanda 796 bari barafatiwe bugwate n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Bakiriwe nyuma y’abikiciro cya mbere cyakiriwe ku wa 17 Gicurasi , barenga 300 bari biganjemo abagore n’abana.

Bamwe muri bo bavuga ko FDLR zabakoreshaga imirimo y’uburetwa ndetse no kubahohotera.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko abakiriwe basobanuriwe iterambere ry’igihugu nyuma y’amakuru atariyo bahabwaga na FDLR bababuza gutaha.

Meya wa karere ka Rubavu Mulindwa Prosper , ashishikariza abaturage basanze kubakira neza ntibabishishe ndetse nabo bakitabira ibikorwa leta ibagenera nk’abandi banyarwanda.

Yavuze ko Abanyarwanda bari barashimuswe na FDLR bazahabwa ibyangombwa byose, ndetse amahirwe batabonye bakayabona. Yabijeje ko abana baziga, abakuru bagafashwa kwiga imyuga kugira ngo bazashore kwiteza imbere.

Yagize ati “Ibyabateraga ubwoba mwabisize aho mwahoze… Mutuze mu mutima yanyu, ubu mugiye gukora imishinga y’ahazaza, mu gihe muri RDC mwabagaho mutazi ejo hazaza. Hari gahunda zo gufasha abantu kwivana mu bukene nka Girinka, ubu mu bihe biri imbere tuzasanga mwarahinditse aborozi b’inka, aborozi b’amatungo magufu. Mugeze mu gihugu tubara umwe ku wundi tukavuga ngo uri uw’agaciro, buri wese ahindutse uw’agaciro ntagereranywa. Mutuze, mwinjire mu gihugu cyanyu mwishimye.”

Biteganyijwe ko batuzwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi .

Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bagera kuri 2500, bafashwe nk’ingwate na FDLR, Umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR).

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyabihu: Abashumba batemanye umwe ahasiga ubuzima

1 Min Read
Mu Rwanda

Nyarugenge: Batawe muri yombi bazira kwiba imikufi mu imurikagurisha

2 Min Read
Mu Rwanda

Muri Bugesera Umugabo yapfiriye ku Kagali

1 Min Read
Mu Rwanda

Huye: Umukobwa w’imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho guta umwana we mu musarane  

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?