U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 3 cy’Abanyarwanda 642 bari impunzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batahutse kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025.
Bavuga ko bishimira kuba bongeye kugera mu Rwanda, ibintu bafataga nk’ inzozi. Binjiriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi i Rubavu.
Biyongereye ku bandi batashye mu byiciro bitandukanye mu minsi ishize, barimo 360 bajyanywe mu nkambi ya Kijote mu Karere ka Nyabihu, n’abandi 796 bajyanywe mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.
Aba na bo barajyanwa by’agateganyo mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi. Aba Banyarwanda biganjemo abagore n’abana, barimo gutaha mu Rwanda nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 rifashe ibice by’Uburasirazuba bwa RDC, rikirukana abarwanyi ba FDLR babuzaga abo Banyarwanda gutaha.
Aba bavuga ko iyo FDLR yamenyaga ko hari abatekereza gutaha yahitaga ibica, bakaba basaba ko abayoboye Kivu y’Amajyaruguru bafasha abasigayeyo gutaha.