BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Nov 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > U Rwanda rwakiriye abarwanyi ba FDLR 7 bari mu mashyamba ya RDC

U Rwanda rwakiriye abarwanyi ba FDLR 7 bari mu mashyamba ya RDC

admin
Last updated: November 11, 2025 5:37 pm
admin
Share
SHARE

Abarwanyi 7 b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni, bageze mu Rwanda nyuma y’imyaka 30 bari mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Valerie Nyirahabineza, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe Abahoze ari Abasirikare (RDRC), yahamirije Imvaho Nshya ko abo barwanyi RDRC yabakiriye.

Ubutumwa yahaye Imvaho Nshya buvuga ko mu Banyarwanda 49 u Rwanda rwakiriye, 7 gusa muri bo ari abarwanyi naho abandi ari abagize imiryango yabo.

Radio Okapi yatangaje ko aba barwanyi batashye ku bushake bwabo bakaba baragejejwe mu Rwanda ku wa 10 Ugushyingo 2025.

Ivuga ko aba barwanyi nyuma y’iminsi itatu bari mu kigo babamo igihe gito, banyuze ku mupaka munini uzwi nka La Corniche uhuza Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Kuva mu 2001, RDRC imaze gusubiza mu buzima busanzwe abantu 12 602 bahoze mu mitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro basubijwe mu buzima busanzwe, harimo n’abatahanye n’imiryango yabo.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo…

Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DRC wari…

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yakiriye mugenzi we…

Musanze: Polisi yafunze uwengaga umutobe wiswe ‘Ndakubiwe’, imena litiro 80 zawo

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge…

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango ku bufatanye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Meteo Rwanda yateguje imvura irenze iteganyijwe kugeza ku wa 20 Ugushyingo

2 Min Read
Mu Rwanda

Huye: urujijo ku cyateye urupfu rw’ umusaza w’imyaka 72 wagaragaye ku muhanda yashizemo umwuka

1 Min Read
Mu Rwanda

Gisozi :Mu ishyamba habonetse umurambo w’uwo bikekwa ko yishwe 

2 Min Read
Mu Rwanda

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?