Kuri uyu wa Kane, Abanyarwanda 326 bari mu miryango 98 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bageze mu Rwanda, bakirirwa ku mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu.
Abanyarwanda barenga ibihumbi 11 bamaze gutaha bava mu Burasirazuba bwa DRC.
Bakiriwe ku Mupaka Munini wa La Corniche mu Karere ka Rubavu, aho bavanwe bajyanwa gucumbikirwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Nyarushishi iri mu Karere ka Rusizi.
Kuva mu 2021, Abanyarwanda barenga ibihumbi 11 bamaze gutaha mu Rwanda bavuye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abenshi bahungiye kuva muva mu 1994.
Bakiriwe na Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, wabashimiye ko bagarutse mu rwababyaye, abasaba kwisanga no gufatanya n’abandi mu iterambere.
Baje bakurikira abakoriwe Ku itariki ya 21 Ukwakira, bagera kuri 277 bo mu miryango 94 igizwe n’abantu batahutse baturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
