BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > U Rwanda rwahakanye amakuru y’uko hari abasirikare ba MONUSCO baruhungiyeho

U Rwanda rwahakanye amakuru y’uko hari abasirikare ba MONUSCO baruhungiyeho

admin
Last updated: July 27, 2022 3:22 pm
admin
Share
SHARE

Mu Burasirazuba bwa Congo hakomeje imyigaragambyo yamagana ingabo za UN zishinzwe kugarura amahoro muri kiriya gihugu zizwi nka MONUSCO, hari amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko bamwe bahungiye mu Rwanda, gusa ngo si byo.

Ifoto yafashwe muri video igaragaza bamwe mu bagize MONUSCO bafite ibikapu mu ntoki basa n’abahunze

Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO yatangiye ku wa Mbere w’iki Cyumweru i Goma yari yabanjieijwe n’indi yabaye ku wa Gatandatu I Goma nabwo ikozwe n’abagore gusa.

Nyuma y’uko ku wa Kabiri bihinduye isura, ndetse abigaragambya bagasahura ibiro bikuru bya MONUSCO, hari video yakwiye ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko abasirikare ba MONUSCO “na bo babaye impunzi”.

Igihe cyose twagerageje guhamgara Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ngo tumubaze niba hari impunzi u Rwanda rwakiriye kubera iyi myigaragambyo imaze iminsi i Goma, telefoni ye yacagamo ntayifate, n’ubutumwa bwa WhatsApp twamwandikiye ntiyabusubije.

UMUSEKE wabajije Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda kugira icyo avuga ku bijyanye n’ariya makuru y’uko hari abasirikare ba MONUSCO bahungiye mu Rwanda, mu magambo make Brig.Gen Ronard Rwivanga arabihakana ati “Oya. Nta yo mfite.”

Les Militaires de la @MONUSCO deviennent aussi des réfugiés😅 pic.twitter.com/hEzvxcxFpa

— Goma24 (@goma24news) July 26, 2022

Andi makuru yavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ariko akanyomozwa, ni ayo kuba igihugu cya Malawi gishaka gucyura ingabo zacyo ziri mu zigize MONUSCO.

Twitter y’ukuri ya MONUSCO yanyomoje ayo makuru ivuga ko ari “fake news”

Ubutumwa bwa MONUSCO bugira buti “Abasirikare ba Malawi bari mu butumwa bw’amahoro, bakomeje kubana n’abandi mu ngabo za MONUSCO mu nshingano bafite zo kurinda abaturage b’abasivile. Ntabwo bigeze bava muri RD.Congo kandi n’uko kugenda kwabo nta guhari.”

Leta ya Congo mu kiganiro Umuvugizi wayo Patrick Muyaya yahaye Abanyamakuru ku wa Kabiri yavuze ko imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO imaze kugwamo abantu 15, barimo abasivile 12, Umusirikare wa MONUSCO ukomoka muri Maroc, n’Abapolisi babiri bakomoka mu Buhinde biciwe i Butembo, hakomeretse abantu barenga 60 barimo Umupolisi wa MONUSCO ukomoka mu Misiri.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?