BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > U Rwanda rwageneye ubutumwa DRC yishimiye ibihano America yafatiye RDF

U Rwanda rwageneye ubutumwa DRC yishimiye ibihano America yafatiye RDF

admin
Last updated: March 3, 2026 6:52 pm
admin
Share
SHARE

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo avuga ko ibihano bibogamye bifatirwa uruhande rumwe, bidashobora gutanga umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ahubwo ko bibyenyegeza bikanatiza umurindi Congo mu migambi yayo yo gutera inkunga umutwe wa FDLR.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yabitangaje asubiza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner wagaragaje ko yakiranye yombi ibihano Leta Zunze Ubumwe za America zafatiye Ingabo z’u Rwanda na bamwe mu Basirikare Bakuru barimo Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga.

Yolande Makolo wavuze ko nubwo abayobozi bo muri DRC bakiriye neza biriya bihano, ariko bazi neza ukuri kw’ibibera mu Gihugu cyabo, ko ikibazo ari ubutegetsi bwaco, yagaragaje ko iki Gihugu gikomeje gukorana n’umutwe wa FDLR, wakomeje kuba ikibazo ku Rwanda.

Yolande Makolo avuga ko ibi bihano byafashwe bibogamye, ntakindi byatanga uretse gutiza umurindi Guverinoma ya DRC mu mugambi yiyemeje wo gukomeza gushyira imbere imirwano.

Ati “Hatitawe ku ngano y’ibinyoma ndetse n’akayabo k’ubushobozi bushorwa muri propaganda yo kuyobya uburari ku bufasha DRC iha FDLR, iki kibazo ntabwo kigiye gukemuka.”

Ati “Umusaruro ni uyu tubona: amakimbirane yabaye karande, guhoraho no kwiyongera k’urugomo, kubura amahirwe n’iby’ingenzi, no gutakaza ubuzima.”

Yavuze kandi ko n’umuti w’ibibazo biri imbere mu Gihugu muri DRC, utapfa kuboneka, kuko ihuriro AFC/M23 rizakomeza kurwanya iriya migirire mibi y’ubutegetsi bwa DRC na bamwe mu babugize bimakaje ingengabitekerezo ya Jenoside, agaragaza urugero rw’imvugo yuzuye urwango iherutse gutangazwa na General Ekenge wahoze ari Umuvugizi wa FARDC, byose bikomeje kuba umuzi w’ibibazo biri mu karere.

Yolande Makolo ati “Ibi bimenyetso ntibishobora kugorekwa cyangwa no byirengagizwe mu gushakisha umuti w’amakimbirane.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko inzira yo kugera ku mahoro, yari ihanzwe amaso ku masezerano y’amahoro yashyizweho umukono umwaka ushize, arimo ay’i Washington, ariko ubutegetsi bwa DRC bukaba bukomeje kugaragaza ko bushyize imbere inzira y’intambara aho gushyira mu bikorwa ibyo bwasabwe.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwageneye ubutumwa DRC yishimiye ibihano America yafatiye RDF

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo avuga ko ibihano bibogamye bifatirwa…

U Rwanda rwiteguye guhangana n’ingaruka z’intambara y’Amerika na Iran

Minisitiri w'Imari n'Ingenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko hari ingamba Leta y'u Rwanda…

RED-Tabara yanyomoje Muyaya wavuze ko u Rwanda ari rwo rwayijyanye mu misozi miremire

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wanyomoje Minisitiri Patrick Muyaya wa…

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani…

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

1 Min Read
Mu Rwanda

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

2 Min Read
Mu Rwanda

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

3 Min Read
Mu Rwanda

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?