Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye imyiteguro yo kwakira Inama y’abaminisitiri bo mu Muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, OIF, izaba mu Gushyingo 2025.
Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa mbere, ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’u Bufaransa [Fête Nationale du 14 juillet] ufatwa nk’uw’Ubwigenge bw’iki Gihugu.
Ni ibirori byitabiriwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu n’abandi.
Minisitiri Nduhungirehe yashimye umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa by’umwihariko mu burezi, ubuzima n’indi mishinga y’iterambere.
Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ni ibihugu bigize umuryango uzwi nka OIF (Organisation Internationale de la Francophonie). Uyu muryango ugizwe n’ibihugu n’uturere bifite Igifaransa nk’ururimi rwemewe, rukoreshwa mu nzego z’igihugu cyangwa rugira uruhare runini mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage.
OIF ni umuryango mpuzamahanga washinzwe mu 1970 ugamije guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu bikoresha Igifaransa, ubumenyi, uburezi n’umuco, uburenganzira bwa muntu, demokarasi n’iterambere rirambye.