BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > U Rwanda rurashima umubano mwiza rufitanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi

U Rwanda rurashima umubano mwiza rufitanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi

admin
Last updated: December 22, 2022 9:15 pm
admin
Share
SHARE

U Rwanda rurashima ubufatanye n’imikoranire myiza n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi harimo n’inkunga ya miliyoni 20 z’amayero uyu muryango uherutse gutanga yo gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite

Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu, tariki 21 Ukuboza 2022, ubwo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa yakiraga Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa yavuze ko bishimira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na EU, harimo uruhare rw’uyu muryango mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, aho banashimiye uyu muryango inkunga ya miliyoni 20 z’amayero uheruka gutanga yo gushyigikira ingabo n’abapolisi bari muri Mozambique mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Ati “Twishimiye umubano mwiza hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’igihugu cyacu cy’u Rwanda, turashimira inkunga badutera mu rwego rw’ubuhinzi, uburezi, ingufu, ubuzima no mu nzego nyinshi zigira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu cyacu. Tunabashimira inkunga bateye abasirikare bacu n’abapolisi bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Mozambique.”

Donatille Mukabalisa yakomeje avuga ko bashimiye ambasaderi Belen Calvo Uyarra ku nkunga batera inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ndetse banamugaragariza ko biteguye gukomeza guteza imbere uwo mubano mwiza uhari.

Yagize ati “Ikindi twishimiye ni inkunga batera inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, idufasha cyane cyane mu nshingano zacu zo kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma ariko no gushyiraho amategeko, twumvise n’ibitekerezo by’abaturage. Tubagaragariza ubushake bwo gukomeza guteza imbere uwo mubano hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’u Rwanda.”

Uyu mubano w’u Rwanda n’Ubumwe bw’Uburayi ukaba ugaragara no mu badepite b’uyu muryango basuye u Rwanda baje kureba aho igihugu kigeze nibyo gikora mu rwego rwo kwiteza imbere, harimo no kureba aho abanyarwanda bahagaze nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra akaba yavuze ko yasuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu rwego rwo kurebera hamwe umubano uyu muryango ufitanye n’u Rwanda, no kurebera hamwe uko warushaho gushyimangirwa ndetse uyu muryango ugafasha igihugu kuba kiri mu bihugu bifite ubukungu bucuriritse (Middle-income country) mu 2035.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa akaba yakiriye Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra ari kumwe na ba Visi Perezida b’Inteko Umutwe w’Abadepite, Edda Mukabagwiza na Sheikh Musa Fazil Harerimana.

Umubano w’u Rwanda n’Ubumwe bw’Uburayi ukaba umaze imyaka irenga icumi, aho imikoranire n’ubufatanye byibanda mu bukungu, uburezi, ubuhinzi, ingufu n’izindi nzego ziterambere.

Nko muri Gicurasi 2022, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda ya miliyoni 260 z’amayero azifashishwa mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere imiyoborere myiza n’urwego rw’abikorera, ndetse ikanashyigikira guteza imbere uburezi bw’ibanze.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?