BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > U Rwanda rukoresha hagati ya miliyari 17-20 FRW mu gutumiza imyenda mu mahanga-PM. Ngirente

U Rwanda rukoresha hagati ya miliyari 17-20 FRW mu gutumiza imyenda mu mahanga-PM. Ngirente

sam
Last updated: March 28, 2025 1:07 pm
sam
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko u Rwanda rukoresha miliyari z’iri hagati ya Miliyari 17 na 20 mu myenda rutumiza mu mahanga.

Minisitri w’Intebe Ngirente, yabivuze ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga amategeko Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma mu bijyanye no kongera umusaruro w’inganda n’ibyoherezwa mu mahanga hagamijwe iterambere rirambye ry’ubukungu.

Yagize ati: “Kugeza ubu ntabwo dufite imyenda ihagije ikorerwa mu Rwanda. Tugiye gushyiramo imbaraga nyinshi kugirango ikorerwa mu Rwanda yambike Abanyarwanda kandi ku giciro cyiza.”

Minisitiri w’Intebe Ngirente, asanga ibi bizagerwaho hongerewe inganda zikora imyenda yo mu Rwanda. Ibi bikazanagira uruhare mu guhanga imirimo kuko zitanga akazi kuri benshi.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yijeje Abanyarwanda ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza kandi ko buzakomeza kuzamuka.

Ati” Guverinoma yizeza Abanyarwanda ko ubukungu bw’Igihugu, bubungabunzwe neza, uko Isi turimo dukorana na yo ihagaze, natwe tuyihagazemo neza. Ubukungu bwacu bucunzwe neza.”

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko kandi  ishoramari mu rwego rw’inganda ryavuye kuri miliyoni 452$ mu 2017 rigera kuri miliyoni 766$ mu 2023, bigaragaza ubwiyongere bwa 69,5%.

Yavuze ko kandi guverinoma yatangiye ubushishozi ku nganda shya zishingwa kugirango zitongera umwanda uzikomokaho bikagira ingaruka ku baturage. Yijeje Abaturarwanda ko uko ingaanda zizajya ziyongera ariko ibiciro ku masoko bizagabanyuka.

Yavuze ko Leta iteganya kandi kubungabunga umusaruro ukomoka ku buhinzi wangirikaga, hagashingwa ububiko bukonjesha ibiribwa bishobora kononekara nk’imboga n’ibindi ku buryo nibura ibyangirika biva kuri  40% (igipimo cy’ibyangirika ku musaruro w’ubuhinzi muri Afurika) bikagera kuri 5%.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyabihu: Abashumba batemanye umwe ahasiga ubuzima

1 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya Kabiri cy’Abanyarwanda barenga 790 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR

2 Min Read
Mu Rwanda

Nyarugenge: Batawe muri yombi bazira kwiba imikufi mu imurikagurisha

2 Min Read
Mu Rwanda

Muri Bugesera Umugabo yapfiriye ku Kagali

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?