BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jun 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > U Rwanda rugiye kuyobora CEEAC

U Rwanda rugiye kuyobora CEEAC

sam
Last updated: June 7, 2025 2:21 pm
sam
Share
SHARE

Guinea Equatorial hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu b’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati, CEEAC, yatangiye kuri uyu wa Gatandatu mu Mujyi wa Malabo.

Ibyo bihugu birimo Angola, Congo, RDC, Cameroun, Gabon, Tchad, Guinée équatoriale, Centrafrique, u Rwanda, u Burundi na São Tomé-et-Príncipe. Yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Kamena.

Mu byitezwe muri iyi nama, ni uguhererekanya ububasha hagati ya Guinée équatoriale n’u Rwanda kuko arirwo rutahiwe mu kuyobora uyu muryango. Nubwo bimeze bityo, RDC ntibikozwa yitwaje umwuka mubi rufitanye n’u Rwanda.

Ku wa Kane Kamena, habaye inama ya ba Minisitiri, aho bivugwa ko Minisitiri Lucas Abaga Nchama ushinzwe ibijyanye no kwihuza muri Guinée équatoriale, yahuje uruhande rw’u Rwanda n’urwa RDC baganira ku mwuka mubi umaze igihe.

Bivugwa ko kubera ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, RDC yashatse kwitambika ko u Rwanda rwayobora uyu muryango, kugeza n’aho rwo ruvuze ko bigenze bityo, rushobora gufata umwanzuro wo kuwuvamo, ndetse ngo na RDC ikavuga ko yabigenza ityo.

Jeune Afrique yatangaje ko atari ubwa mbere ibihugu byombi bigiranye ukutumvikana mu nama ya CEEAC. Itanga urugero ku ibaruwa yandikiwe Perezida wa Comores, Azali Assoumani, uyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, amumenyesha ko u Rwanda rwakumiriwe mu nama ya 22 isanzwe ya CEEAC yabaye ku wa 25 Gashyantare 2023 i Kinshasa biturutse ku mabwiriza ya Perezida Félix Tshisekedi wayoboraga uwo muryango muri icyo gihe.

Ubu bwumvikane buke bushobora gukoma mu nkokora izindi mbaraga z’impande zitandukanye mu gushaka gukemura ibibazo by’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC.

Indi ngingo ikomeye yitezwe ko iza kuganirwaho muri iyi nama, harimo ijyanye n’ubuyobozi bwa Komisiyo ya CEEAC mu gihe manda y’itsinda riyoboye ubu izarangira tariki 31 Kanama.

Bijyanye n’ihame ryo gusimburana ku buyobozi, Gilberto Da Piedade Verissimo wa Angola azahererekanya ububasha n’umuntu ukomoka mu Burundi. Bivugwa ko Albert Shingiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ariwe witezwe.

Gusa indi myanya ya ba Visi Perezida hamwe n’abakomiseri batanu yo ni abantu bagenwa binyuze mu biganiro hagati y’ibihugu by’ibinyamuryango. Uko bihagaze ubu, hagomba gutangwa kandidatire, hagashyirwaho n’itsinda rigomba gutoranya abatsinze, ibintu byose bigomba kurangira mbere ya tariki 30 Kanama.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rugiye kuyobora CEEAC

Guinea Equatorial hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu b’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika…

Rusizi: Yatawe muri yombi nyuma yo gushikuza umukobwa agakapu karimo telefone

Umugabo witwa Ntihinyurwa Alexis w'imyaka 33 afungiye kuri ya sitasiyo ya RIB…

Nyanza: Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umugore urwaye

Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata…

Minisitiri Mutamba yongeye kwitaba Ubushinjacyaha bumuhata ibibazo

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yamaze amasaha…

Leta ya RDC yarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere baganiriye na AFC/M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere ka…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

NYARUGENGE: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’urumogi rupima ibiro 36

3 Min Read
Mu Rwanda

Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida Ruto impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Kenya

1 Min Read
Mu Rwanda

Umunyarwanda yabaye Ambasaderi w’umwaka muri Canada

1 Min Read
Mu Rwanda

Rusizi: Umuturage yavumbuye gerenade aho yarimburaga imigano

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?