Guinea Equatorial hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu b’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati, CEEAC, yatangiye kuri uyu wa Gatandatu mu Mujyi wa Malabo.
Ibyo bihugu birimo Angola, Congo, RDC, Cameroun, Gabon, Tchad, Guinée équatoriale, Centrafrique, u Rwanda, u Burundi na São Tomé-et-Príncipe. Yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Kamena.
Mu byitezwe muri iyi nama, ni uguhererekanya ububasha hagati ya Guinée équatoriale n’u Rwanda kuko arirwo rutahiwe mu kuyobora uyu muryango. Nubwo bimeze bityo, RDC ntibikozwa yitwaje umwuka mubi rufitanye n’u Rwanda.
Ku wa Kane Kamena, habaye inama ya ba Minisitiri, aho bivugwa ko Minisitiri Lucas Abaga Nchama ushinzwe ibijyanye no kwihuza muri Guinée équatoriale, yahuje uruhande rw’u Rwanda n’urwa RDC baganira ku mwuka mubi umaze igihe.
Bivugwa ko kubera ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, RDC yashatse kwitambika ko u Rwanda rwayobora uyu muryango, kugeza n’aho rwo ruvuze ko bigenze bityo, rushobora gufata umwanzuro wo kuwuvamo, ndetse ngo na RDC ikavuga ko yabigenza ityo.
Jeune Afrique yatangaje ko atari ubwa mbere ibihugu byombi bigiranye ukutumvikana mu nama ya CEEAC. Itanga urugero ku ibaruwa yandikiwe Perezida wa Comores, Azali Assoumani, uyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, amumenyesha ko u Rwanda rwakumiriwe mu nama ya 22 isanzwe ya CEEAC yabaye ku wa 25 Gashyantare 2023 i Kinshasa biturutse ku mabwiriza ya Perezida Félix Tshisekedi wayoboraga uwo muryango muri icyo gihe.
Ubu bwumvikane buke bushobora gukoma mu nkokora izindi mbaraga z’impande zitandukanye mu gushaka gukemura ibibazo by’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC.
Indi ngingo ikomeye yitezwe ko iza kuganirwaho muri iyi nama, harimo ijyanye n’ubuyobozi bwa Komisiyo ya CEEAC mu gihe manda y’itsinda riyoboye ubu izarangira tariki 31 Kanama.
Bijyanye n’ihame ryo gusimburana ku buyobozi, Gilberto Da Piedade Verissimo wa Angola azahererekanya ububasha n’umuntu ukomoka mu Burundi. Bivugwa ko Albert Shingiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ariwe witezwe.
Gusa indi myanya ya ba Visi Perezida hamwe n’abakomiseri batanu yo ni abantu bagenwa binyuze mu biganiro hagati y’ibihugu by’ibinyamuryango. Uko bihagaze ubu, hagomba gutangwa kandidatire, hagashyirwaho n’itsinda rigomba gutoranya abatsinze, ibintu byose bigomba kurangira mbere ya tariki 30 Kanama.