Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Rusizi ya Gatatu ruzatangira kubakwa mu 2026, rukaba rwitezweho kwegereza amashanyarazi abaturage bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Hari hashize imyaka isaga 10, uyu mushinga w’Urugomero rwa Rusizi ya Gatatu uvugwa ariko ukaba wari utarashyirwa mu bikorwa.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko nyuma y’ibiganiro n’inama zitandukanye zagiye zihuza impande zirebwa n’iyubakwa ry’uru rugomero, kuri ubu noneho rugiye kubakwa.
Yavuze ko nirwuzura ruzafasha mu kwegereza amashanyarazi abaturage barenga ibihumbi 300 bo muri ibi bihugu bitatu.
Uru rugomero rwa Rusizi Gatatu ruzubakwa ku Mugezi wa Rusizi ku gice cy’imisozi miremire y’Umurenge wa Nzahaha.
Uru rugomero ruzasanga izindi 2 zubatse ku Mugezi wa Rusizi.
Minisitiri Gasore yavuze ko imyiteguro yo gutangira kubaka uru rugomero igeze kure ku buryo imirimo nyirizina izatangirana n’umwaka utaha.
Uru rugomero rwa Rusizi ya Gatatu, ruzubakwa ku nkunga ya Banki y’ishoramari y’u Burayi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Banki y’Isi ndetse n’izindi zitandukanye.
Biteganyijweko ruzuzura rutwaye agera kuri miliyoni 800 z’Amadorali ya Amerika, rukazatanga megawatt 206 zizasaranganywa n’ibi bihugu uko ari bitatu.