BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jun 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > U Rwanda rugiye kohereza Abapolisi bazasimbura abandi b’itsinda ririnda abayobozi bakuru muri Centrafrique

U Rwanda rugiye kohereza Abapolisi bazasimbura abandi b’itsinda ririnda abayobozi bakuru muri Centrafrique

sam
Last updated: June 10, 2025 11:12 am
sam
Share
SHARE

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP Vincent Sano, yasabye abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique kuzarangwa n’ubunyamwuga, bakibuka ko bagiye bahagarariye Igihugu cyabo, bityo ko bakwiye kuzagihesha ishema.

Ni ubutumwa bwahawe aba bapolisi 140 kuri uyu wa Mbere tariki 09 Kamena 2025, aho iri tsinda rya RWAPSU I-10, riyobowe na SSP James Karasi, rizajya gusimbura bagenzi babo bamaze umwaka i Bangui muri Repubukika ya Centrafrique.

DIGP Vincent Sano yabasabye kuzarangwa n’imyiwarire iboneye kandi ko nta rwitwazo bafite rwo kutazuza inshingano zabo, kuko bafite byose bizabibafashamo.

Ati “Mwagaragaje ko mwiteguye, byiyongera ku kuba mufite ibikoresho bihagije n’ubushake bwo gushyira mu bikorwa inshingano. Murasabwa gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga. Ntimuzibagirwe ko muhagarariye Igihugu, muharanire kugihesha ishema, mugaragaze indangagaciro, kuba ba Ambasaderi b’amahoro n’ubunyangamugayo nk’umuco ubaranga.”

Yabibukije kandi ko abo bagiye gusimbura na bo bitwaye neza, bityo ko badakwiye kuzabatenguha, ahubwo ko bazatera ikirenge mu cyabo, bagakomeza ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka imibanire myiza na bo no gukorana neza n’izindi nzego z’umutekano z’imbere mu Gihugu bagiyemo.

Kuva mu mwaka wa 2014, nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Santrafurika, aho kuri ubu rufite imitwe ine y’abapolisi bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu, ari byo; Bangui, Bangassou na Kaga Bandoro.

Umutwe RWAPSU ushinzwe by’umwihariko gucunga umutekano w’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije ndetse n’umuyobozi w’Ishami rya Polisi ya MINUSCA.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin yongeye gukanga amahanga kubera ubushobozi bw’intwaro kirimbuzi afite

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yongeye kwigamba ubushobozi bw’u Burusiya mu bijyanye…

Burundi: CNDD-FDD yihariye imyanya yose y’Inteko ishingamategeko

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi ryikubiye imyanya yose yo mu…

Umuti witwa Relief wahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda

Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda, (Rwanda FDA), cyatangaje ko…

Ingabo za SADC zari muri DRC zigiye gutaha

Ingabo za Afurika y'epfo zari mu butumwa bwa SAMIDRC , zimaze igihe…

Kigali: Abantu 13 bakekwaho kwiba abaturage batawe muri yombi

Polisi y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Polisi yerekanye abasore batanu bakekwaho ibikorwa by’urugomo biyoberanyije

1 Min Read
Umutekano

Intumwa z’igisirikare cy’u Rwanda zitabiriye inama yiga ku mutekano muri Afurika

1 Min Read
Umutekano

Kivu y’epfo: I Rugezi imirwano yongeye gufata indi ntera

1 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yakazije ibirindiro byayo igamije gufata akandi gace gashya

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?