Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hirya no hino mu gihugu hagiye gufungura ibitaro 10 BYA kaminiza byo ku rwego rwa kabiri.
Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yabitangaje kuri uyu wa Nyakanga 2025 mu kiganiro yagiranye na RBA .
Dr Sabin yavuze ko iyi gahunda igamije kongera amavuriro mu rwego two gufasha buri muntu kubona aho yivuriza bitamugoye.
Dr Sabin yagaragaje ishusho y’ubivuzi mu myaka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,ko hari amavuriro make kandi mato ariko ko kugeza ubu akomeje kwiyongera ku kigero kiri hejuru.
Ati “Mu Rwanda iyo turebye amateka y’amavuriro, usanga amavuriro yari ariho yari make cyane ariko ashingiye ku bikorwa biri hafi aho nk’ubucuruzi cyangwa ibyashyizweho n’abihayimana, ariko kuri ubu ubwiyongere bukomeje kugaragara[…] ibitaro bya kaminuza habagaho ibitaro bimwe ubu tugeze ku bitaro hafi bitandatu bya kaminuza ndetse no mu ntara turi gufungura ibindi bigeze kuri 10 bya kaminuza ku rwego rwa kabiri, ku mavuriro byarihuse.”
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibigo nderabuzima birenga 510, ibitaro bingana na 57, amavuriro y’ibanze 1200 na ho ibitaro bya Kaminuza ni bitandatu kongeraho ibindi 10 byo ku rwego rwa kabiri bigiye gufungurwa hirya no hino mu Ntara.