Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko hagiye gushyirwaho amarerero y’abana mu bigo byose bya Polisi mu gihugu ndetse n’ icyumba cy’umukobwa.
Ibi ACP Rutikanga, yabigurutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, ahamya ko umukobwa cyangwa umugore muri Polisi hari iby’ibanze aba akeneye kugira ngo akazi kagende neza.
Yavuze ko mu myanzuro yamaze gufatwa harimo gushyira irerero muri buri kigo cya Polisi y’u Rwanda bikazahera ku cyicaro gikuru.
Yagize ati “Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwafashe umwanzuro wo gutangiza irerero ndetse rikaba rizahera hano ku cyicaro gikuru ndetse rigakomereza ku bigo by’amashuri mu minsi iri imbere.”
ACP Rutikanga, yijeje ko mu mwaka umwe ibijyanye no gutangiza irerero n’icyumba cy’umukobwa bishobora kuzaba bigezweho.
Ati “Ni umwe mu myanzuro yagiye ifatwa mu ihuriro ry’abagore riba buri mwaka kuko bagiye bagaragaza icyo kibazo kandi ukabona ko gifite ishingiro. Uyu munsi niba ubona abakobwa benshi muri iki kigo birumvikana ko irerero cyangwa icyumba cy’umukobwa bikenewe. ”