U Rwanda na Turkmenistan byashyize umukono ku itangazo rihuriweho ritangiza ku mugaragaro, umubano w’ibihugu byombi mu bya dipolomasi.
Ni itangazo ryasinywe ku wa Mbere, tariki 14 Nyakanga 2025, hagati ya Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye ufite icyicaro i New York, Martin Ngoga na mugenzi we wa Turkmenistan, Aksoltan Ataeva.
U Rwanda rubaye mu bihugu bikabakaba 160 byubatse umubano wa dipolomasi n’icyo gihugu cyo muri Aziya kidakora ku nyanja nk’uko na rwo rumeze.
Turkmenistan ni igihugu cya 35 mu bihugu by’Aziya bituwe cyane kuko gituwe n’abaturage basaga miliyoni 7.
Gifite amateka akomeye kuko cyigeze kuba umwe mu mijyi minini ya kera, ndetse kikaza no komekwa ku Bwami bw’u Burusiya mu mwaka wa 1881.
Turkmenistan yaje kuba igihugu cya arizwaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (Soviet Union) mu 1925, kiba igihugu cyigenga mu 1991.
Iki gihugu ni icya kane ku Isi mu bitunze umutungo kamere wa gazi, ndetse hagati y’umwaka wa 1993 kugeza mu 2019, abaturage bahabwaga na Leta amashanyarazi, amazi na gazi ku buntu.
U Rwanda rubona inyungu nyinshi mu kurushaho kwimakaza ubutwererane n’icyo gihugu mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu kuba rwanabona amahirwe yo kugera kuri ubwo bubiko bwa gazi ndetse n’ibikomoka kuri Peteroli binarizwa muri icyo gihugu.